00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukobwa wa Sebanani arasabira u Rwanda gukira ibikomere byose

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 10 April 2015 saa 07:47
Yasuwe :

09/04/1994 – 09/04/2015,imyaka ibaye 21 umuhanzi w’icyatwa, umuririmbyi w’ibihe byose Sebanani André atabarutse, yishwe muri Jenoside. Mu kumwibuka, umukobwa we Shyengo Frieda yasabiye u Rwanda rwose gusabwa n’umunezero.

Mu magambo yanditse yibuka umunsi umubyeyi we Sebanani André yiciweho, Shyengo Frieda yibutse umubyeyi we utazigera yibagirana mu ntekerezo ze, ashima Imana ikimurinze, anasabira u Rwanda kumwenyura no kunezerwa.

Abana ba Sebanani

Shyengo Frieda, Umukobwa wa Sebanani André, yagize ati:

“Kuri iyi tariki y’agahinda, imyaka ibaye 21, uyu munsi ndibuka umugabo w’igitangaza, Data Mwiza nahoranye.Yahoze ari uw’agaciro kandi ni nako bizahora kuri jye.

Uyu munsi ndibuka ko aho ari aruhukiye mu mahoro. Hejuru ya byose nibuka kandi nkongera kubona ikiganza cy’Imana y’Inyabubasha yandinze, ikarinda abasigaye bo mu Muryango wanjye, nk’uko yarinze n’abandi barokotse arya mahano.

Buri gihe umunsi nk’uyu najyaga nibaza nti: “Ko ntacyo narushaka abagiye, byagenze bite ngo ngirirwe ubuntu bwo kurokoka?” Ariko ubu, uyu munsi wa none nibuka impamvu ikomeye nkiriho. Ndi uwo gushima no guhimbaza Umwami wanjye.

Uyu munsi wa none nongeye gusezeranya kukubaha no guhesha icyubahiro Izina ryawe Rikomeye. Dawe, ukwiye icyubahiro cyose, ntawe mureshya, ntawe munganya urukundo, ntawakora ibyo ubasha, uri Umusumbabyose.

Ndagushima Mana kubwo kundinda, no kuba ukomeje kunyongera iminsi yo kubaho ngo nzuzuze inshingano zanjye kuri iyi si.

Nongeye kukwiyegurira Mana ngo iminsi yo kubaho kwanjye igengwe nawe. Dawe mbashisha kurushaho guhinduka, kandi uture muri jye kugira ngo nkugaragarize bose. Aho ndi hose nguheshe ikuzo.

Ni igihe cyo gutekereza ingoma yawe, si igihe cyo gucura intimba, kwiheba, gucika intege, gucura imigambi mibisha, umunabi n’inzika. Ibi byose ntibizigera bibaho mu bwami bw’Umucunguzi wacu. Nk’abana b’Imana Nyirububasha twabohotse kuri ibyo byose.

Uyu munsi wa none ndongera kwizihiza uburinzi bw’Imana no gukira ibikomere kw’imitima y’abana b’u Rwanda.

Dawe, kora ku mutima wa buri wese muri twe kandi utwigishe gukundana nk’uko wadukunze. Ruhura roho ya buri wese, bashisha buri wese kumwenyura, umunezero usabe bose mu gihugu cyanjye.

Bashisha u Rwanda kurabagirana mu bwiza bwawe, mbisabye mbyizeye mu izina rya Yesu. Shimwa Yesu kuko mu izina ryawe, ntuhwema kunsubiza.”

Shyengo Frieda

[email protected]
Twitter: @intwarane


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages