Ibi ni birori byiswe “Halftime Show” bimaze imyaka 57 biba hagati mu mikino wa Super Bowl ukunzwe na benshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi birori bizatangira kugaragara mu mupira w’amaguru ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi uzabera i New York New kuri Jersey Stadium tariki 19 Nyakanga 2026.
Amasezerano ya FIFA na Global Citizen yashyizweho umukono ku wa 28 Nzeri 2024 nyuma y’ibirori bya Global Citizen Festival byabereye i New York byaririmbyemo abahanzi barimo Post Malone, Doja Cat na Lisa uba mu itsinda Blackpink ryo muri Korea y’Epfo.
Ni amasezerano yashyizweho umukono na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino na Hugh Evans, uyobora Global Citizen mu muhango witabiriwe n’abarimo umukinnyi wa filime Hugh Jackman, umuhanzi DJ Khaled n’Umunyamakuru Gayle King.
Ubundi mu gikombe cy’Isi hasanzwe haba ibirori by’imyidagaduro birimo abahanzi gusa biba mbere cyane y’umukino wa nyuma ndetse no mu birori rusange bitangiza iyi mikino iba buri nyuma y’imyaka ine (Opening Ceremony).
Ibi birori bigiye kuzanwa mu gikombe cy’Isi mu mupira w’amaguru bizaba bifite ishusho imwe n’ibya “Super Bowl Halftime Show” biba ku mukino wa nyuma wa shampiyona ya NFL (National Football League).
Ubusanzwe ibi birori byatangiye bikorwa n’abanyeshuri bo muri kaminuza mu kongera uburyohe bw’uyu mukino, nyuma hazanwe igitekerezo cyo kongeramo abahanzi b’ibyamamare bituma uyu mukino urushaho kwigarurira abakunzi benshi hirya hino ku Isi bawureba.
Kuva mu 2022 Apple Music ni yo ifite isoko ry’ ibi birori by’iminota 15 yabikuye mu biganza bya Pepsi. Buri mwaka ishoramo miliyoni 50$ ndetse ikorana na Roc Nation ya Jay Z wahawe ikiraka cyo gushaka abahanzi baririmba muri ibi birori kuva mu 2019.
Ni ibirori abahanzi benshi barota kuzarimbamo dore ko bikurikirwa n’abarenga miliyoni 100 mu buryo bw’ako kanya, kuri ubu hatahiwe Kendrick Lamar uzaririmbira abazitabira uyu mukino wa Super Bowl uzaba tariki 9 Gashyantare 2025.
Reba bimwe mu birori bya Super Bowl Halftime Show biheruka
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!