Urupfu rw’uyu mukinnyi wa filime wari umaze kubaka izina ku rwego mpuzamahanga, rwemejwe n’ushinzwe kurengera inyungu ze, Danielle Gain, watangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ko urugendo rwa Dequenne ku Isi rwashyizweho akadomo.
Yatangaje ko Emilie Dequenne yapfuye ku wa 16 Werurwe 2025, azize indwara ya kanseri y’impyiko yari amaranye imyaka ibiri.
Emilie Dequence ni umwe mu bakinnyi ba filime babashije kuva i Burayi akagera i Hollywood bikamuhira, ndetse yagiye akina filime zitandukanye zanamuhesheje ibihembo.
Muri filime yakinnye zakunzwe harimo ‘Rosetta’, ‘Close’, ‘Not My Type’, ‘Survive’, ‘Our Children’ n’izindi.
Dequenne wapfuye afite imyaka 43 y’amavuko, yasize umwana w’umukobwa witwa Milla Savarese yabyaranye n’umugabo we Michel Ferracci.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!