Ibi uyu muraperi yabibwiye IGIHE ubwo yari abajijwe aho ikibazo cye n’Umujyi wa Kigali kigeze, ahamya ko bamusabye gusenya yabatakambira ntibamwumve ibyatumye yubahiriza ibyo yasabwe.
Ati “Buri kintu kigira ingorane, kiriya ni kimwe mu bikorwa nari natangije ariko hajemo kariya kabazo ariko nyine turacyakora. Ntabwo nari nitije ubutaka bw’Umujyi wa Kigali kuko sinarinzi ko ari ubwabo kuko ntabwo bubanditseho bwari bwanditse ku muntu dukodesha, ikindi ibyo nari nubatsemo ni ibintu byimukanwa. Icyo nakuyeho ni agace bantegetse.”
Abajijwe uko byagenze cyane ko yari yatakambye asaba gukoreramo umwaka umwe, Jay C yagize ati “Ntabwo nawubonye.”
Umuraperi Jay C yari aherutse gutakambira Umujyi wa Kigali, awusaba kutamusenyera ubwugamo yari yubatse mu busitani bw’aho afite ‘restaurant’ mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga mu Kagali ka Rwimbogo icyakora nkuko yabigarutseho ntabwo ubusabe bwe bwumviswe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!