Tonny Unique yamenyekanye mu ndirimbo nka ’Sawa Sawa’, ‘Nzajyahe’, ‘Vuba’ yakoranye na Jay Polly n’izindi zirimo “Gwamo” aheruka gukora.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu rukerera rwo kuri uyu wa 1 Ukwakira 2020, Tonny yashimiye Imana imufashije kwibaruka imfura ye, mu magambo ye yagize ati ”Habwa ikuzo Mana ya Abraham ku bw’imirimo myiza wakoze, wanyeretse cyera ko unkunda none nuyu munsi urabinyeretse.”
Uyu muhanzikazi yabwiye IGIHE, ko yibarutse imfura ye akaba umwana w’umukobwa yanahise aha amazina ya Rutayisire Norah Amanda.
Ni umwana yabyaranye n’umusore uherutse kumwambika impeta ndetse bari bemeranyije kubana mu mpera za 2019.
Muri 2018 nibwo Tonny Unique yatangaje ko afite umusore bakundana atangira kumushyira ku mbuga nkoranyambuga ubutitsa, icyakora bari bataragaragara bari kumwe kubera ko uyu musore atuye mu Budage.
Amakuru yaje kumenyekana ko umukunzi wa Tonny Unique hashize igihe bamenyanye kuva mu 2012 ariko ntibahita bakundana, urukundo rwabo rwashinze imizi mu 2018.
Mu ijoro ryo ku 17 Mutarama 2020 nibwo uyu musore uzwi ku mazina ya Philbert King ku mbuga nkoranyambaga, yafashe icyemezo yambika impeta uyu muhanzikazi amusaba ko bazabana akaramata.
Uyu muhanzikazi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, akunda kwizeza abakunzi be ko mu mwaka wa 2021 aribwo azaba asubukuye ibikorwa bye bya muzika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!