Inkuru y’urupfu rw’uyu mukobwa yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023, ko yaguye i Burundi.
Erica yatangiye umuziki mu 2011 nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye. Yakoraga injyana zirimo Afro pop, Hiplife, R&B na Dancehall.
Mu 2016 yashinze itsinda yari ahuriyemo na mugenzi we Lacia ndetse icyo gihe bakoranye indirimbo na Sat-B t bise ‘Joto’ yamenyekanye.
Mu bihe by’intangiro ze mu muziki, yakoraga Dancehall ariko mu 2017 yaratunguranye akora indirimbo yise ‘Angalia’ yahuriyemo n’abahanzi barimo Rabadaba, Diplomate na Milly. Icyo gihe yabarizwaga muri Kiwundo Entertainment yo mu Rwanda yaje gusenyuka.
Uyu mukobwa yakoze izindi ndirimbo zirimo Buziraherezo, Give me love, Mon Amour n’izindi.
Miss Erica yakuriye mu Mujyi wa Kigali cyane ko ababyeyi be umwe akomoka mu Rwanda undi agakomoka mu Burundi. Yatwaye ibihembo birimo icya Buja Music Awards mu 2019 nk’umuhanzikazi mwiza mu Burundi ndetse n’ibya Afrimusic Song Contest yatwaye mu 2020. Icyo gihe yegukanye igihembo cya ‘Eurovision Coverage Facebook Buzz Award’ n’icya ‘Best French Lyric’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!