Uyu muhanzikazi w’imyaka 28 yabwiye CNN ko hari igihe yagiye ashaka kwandikira Trump ibaruwa, ngo amubaze ibibazo nk’ibyo yagaragaje mu ndirimbo.
Ati “Hagiye habaho inshuro nyinshi nashakaga kwandikira ibaruwa Perezida Trump, cyangwa kwicarana nawe nkamubaza ibibazo. Ariko na none naje gusanga atari ngombwa kubikora nsanga inzira imwe ari ukwandika ibaruwa nkayishyira hanze Isi yose ikayumva, n’uko ibyo bibazo akabisubiza buri wese atari njye gusa.”
Muri iyi ndirimbo Lovato yanditse afatanyije na Eren Cannata, Justin Tranter, Julia Michaels na Finneas O’Connell; hari aho igira iti “Nibura uzi ukuri, turi mu bihe bikomeye, abantu bari gupfa, mu gihe uri kunyunyuza imitsi ya rubanda wuzuza ikofi yawe, Mukuru w’Igihugu, ni gute ukomeza gushobora guhumeka? Iyaba arinjye ukora ibintu nk’ibyo ukora sinakabaye nsinzira […]”
Lovato yavuze ko abantu bakwiriye guhumuka bagatora umuyobozi ubereye Amerika, batitaye ku ishyaka barimo.
Uyu muhanzikazi azaririmba iyi ndirimbo bwa mbere kuri uyu wa Kane tariki 15 Ukwakira 2020, mu bihembo bya Billboard Music Awards.
Demi Lovato yakije umuriro kuri Donald Trump mu gihe no muri Nigeria, naho abahanzi bamaze iminsi bari mu nkundura yo guhangana no kwamagana Ishami rya Polisi rigenza ibyaha muri Nigeria, SARS [Special Anti-Robbery Squad] ryari rikomeje kwibazwaho kubera uburyo rihohotera abaturage.
Nyuma yaho ibyamamare bitandukanye birimo Wizkid, Davido, Falz, Runtown, Tiwa Savage bafatanyije n’abaturage kwamagana iri shami; ryaje gukurwaho.
Muri Nigeria na none abahanzi nka Rudeboy yahimbye indirimbo yise ‘Oga’ ndetse na Yemi Alade yakoze iyitwa CIA (Criminal In Agbada); zose zigamije kwamagana uburyo Leta ya Nigeria ikomeje kwirengagiza abaturage bayo bicwa umusubirizo n’ibintu byinshi ariko ku isonga hariho Polisi ariyo yakabaye ibarinda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!