00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi wo muri Uganda yahishuye ko Element yamutwaye uruhu n’uruhande

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 July 2025 saa 12:25
Yasuwe :

Umuhanzi wo muri Uganda, Tracy Mirembe wamamaye nka Tracy Melon yahishuye uko yihebeye Element EleéeH, yemeza ko yamutwaye uruhu n’uruhande kubera imiterere ye ndetse n’uko yitwara.

Ibi uyu mukobwa yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na ‘Galaxy FM’ radiyo y’iwabo muri Uganda ubwo yari abajijwe umusore yihebeye.

Yagize ati “Umuntu w’icyamamare nkunda ni Element EleéeH wo mu Rwanda, njye nahuye na we ni umuntu utuje cyane, ukora ibintu bye ku murongo, mbega nta magambo menshi.”

Ibi uyu mukobwa yabonye kuri Element ni bimwe mu byo yemeza ko bimukurura ku musore bakundana mu buzima busanzwe.

Tracy Melon ni umwe mu bahanzikazi bagezweho muri Uganda.

Uyu mukobwa yamenyekanye cyane mu 2021 ubwo yari yitabiriye irushanwa rya ‘Pearl of Africa Star Search’ yabayemo uwa kabiri.

Element EleéeH ni umu-Producer akaba n’umuhanzi uri mu bagezweho mu Rwanda.

Afite indirimbo zirimo Tombé, Milele, Fou de toi na Kashe zose zigaruriye imitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda.

Tracy Melon ni umwe mu bahanzikazi bagezweho muri Uganda
Tracy Melon wo muri Uganda yahishuye uko yihebeye Element

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages