A Pass ni umwe mu bahanzi bazamukanye amashagaga agatangira guhangana n’abamaze imyaka n’iyindi bayoboye umuziki waho. Yakoranye n’abarimo A.Y. , Goodlyfe, Cinderella Sanyu n’abandi. Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Love Infection,” “Am Loving,” “Tulikubigere,” “KLA,” “Mumpulila,” “So loud,” “Nah Normal” ft Radio & Weasel n’izindi.
Uyu muhanzi abinyujije kuri Twitter yatangaje amagambo yavugishije benshi mu bafana be n’abamukurikira kuri urwo rubuga avuga ko arambiwe n’uburyo ahora yibasirwa n’Abagande anerura ko yamaze gufata umwanzura wo kubahunga agashaka uko yatura mu Rwanda.
Yagize ati “Umwanzuro wanjye ni uwa nyuma. Nafashe icyemezo cyo kuva muri Uganda ngatangira ubuzima bushya mu Rwanda. Bazankunda cyane muri kiriya gice, Abagande ntibankunda ahubwo bakomeza kunyendereza nyamara ndi umwe mu beza bigeze bagira, ndambiwe kurira buri munsi. Urabeho Uganda.”
Ibyo uyu muhanzi yatangaje byahaye umwanya abamwibasira bamwe bamusaba guhambirana n’umuziki we ngo ntawusige muri icyo gihugu. Abandi bamuteyeho urwenya ko yishakira gusanga abakobwa beza bo mu Rwanda, hari uwamubwiye ko yabuze ayo kwishyura umusoro w’imbuga nkoranyambaga washyizweho muri icyo gihugu n’andi magambo arimo guterana ubuse mu buryo butandukanye.
A Pass ntiyigeze atangaza igihe ateganya kuhavira cyangwa niba yaratangiye inzira zo gushaka ibyangombwa byo gutura mu Rwanda, abandi babifashe nko gushyenga bisanzwe biranga uyu muhanzi.
Yaherukaga kugirana ubushyamirane na Bebe Cool wahawe impano y’ihene isiganwa agahita ayiha amazina ya mugenzi we.
Uyu muhanzi yanavuze ko A Pass ari mu “gatsiko k’abahanzi bashaka kwitwara nk’amabandi” kubera yagaragaye mu myigaragambyo yari iyobowe na Bobi Wine bafatanye urunana mu kwamagana umusoro washyiriweho abakoresha imbuga nkoranyambaga muri icyo gihugu ubonwa nko kuniga ubwisanzure bw’abaturage no guhombya ibigo byazifashishaga.
A Pass agezweho mu ndirimbo yitwa "Mummy"



















TANGA IGITEKEREZO