Umuhanzi Jean-Paul Samputu, usanzwe ari intumwa y’amahoro, yageze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri, ahitwa The Hague, umujyi uherereye mu majyepfo y’igihugu cy’u Buholande, aho yagiye gutanga ikiganiro ku nsanganyamatsiko ivuga ku hazaza h’amahoro n’ubutabera ku isi.
Aganira na IGIHE, Samputu yagize ati "Hashize isaha ngeze hano The Hague, mu Buholandi".
Nk’uko bigaragara ku rutonde rw’abazafata ijambo, azatanga ikiganiro cyitwa "Forgiveness: The unpopular weapon". Samputu niwe munyafurika wenyine watumiwe.
Nk’uko IGIHE twabibagejejeho mu nkuru yacu yabanje, Samputu yatumiwe muri ibi biganiro n’umuryango usanzwe utegura ibiganiro ku nsanganyamatsiko ku bintu bitandukanye ariko ukibanda ku guhanga udushya, amahoro, ubutabera n’uburenganzira bwa muntu witwa TEDx.
Uyu muryango TEDx, usanzwe utumira abantu b’ibikomerezwa ku isi yose bafite ibintu by’umwihariko babashije kugeraho mu kubaka amahoro no gukangurira rubanda kubana neza no kwirinda amakimbirane.
Mu bagiye batumirwa gutanga ibiganiro ku nsanganyamatsiko zitandukanye harimo nka Musenyeri Dismond tutu wo muri Afurika y’Epfo, Michelle Obama umufasha wa Barack Obama n’abandi.
Iki kiganiro kizatangwa na Samputu kizakurikirwa n’abantu biganjemo abanyeshuri, urubyiruko, abanyamategeko, abarimu muri za kaminuza ndetse hanashyirweho uburyo bw’ikoranabuhanga ku buryo kizakurikiranwa no ku isi yose ku babishaka hakoreshejwe (Live Streaming).
Samputu ni umwe mu bahanzi nyarwanda begukanye igihembo mpuzamahanga cya Kora Award, akaba ari n’umwe mu bahanzi nyarwanda bazwi ku rwego mpuzamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO