Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane itariki ya 05 Nzeri hasheshwe amasezerano umuhanzi Gis Cy’Inganzo yari yarasinyanye na Studio Touch Records bisobanuye ko yirukanywe burundu muri Touch Records.
Uku kwirukanwa muri Touch kwatewe n’uko uyu muhanzi aregwa kugira imyitwarire mibi n’ikinyabupfura gike.
Iki kinyabupfura gike Gisa aregwa cyiganjemo ingeso mbi z’ubusambanyi yakunze kujya ashinjwa, kunywa inzoga, kutubaha no kutuzuza inshingano zikubiye muri aya masezerano.
Aganira na IGIHE, Producer Fazzo, wari usanzwe ukorera indirimbo Gisa akaba n’umwe mu bari inshuti ze za hafi yavuze ko Gisa yari yarahindutse mu myitwarire ye. Yagize ati “Ntabwo ikintu bamubwiraga yacyemeraga”.
Gusa aganira na IGIHE Gisa yasobanuye ko atemeranya na Touch, ahubwo ko hari ibyo batemeranye na Studio mu ikorwa ry’amashusho y’indirimbo Ndamurembuza.
Mu gahinda kenshi, Gisa yagize ati "Sindicanara nabo ngo tuganire, kontaro yanjye ndacyayifite".
Yongeraho ati "Amastudio yo mu Rwanda ntibaramenya agaciro k’umuhanzi, hari ukuntu bagukorera bakwishimiye mu gutangira ariko nyuma wenda bagasa n’ababona ko bashobora kuba bagutangaho amafaranga menshi, ariko njye ntekereza ko inyungu zigomba guharanirwa ku mpande zombi; urebye ni icyo kibazo dufitanye".



















TANGA IGITEKEREZO