Umuhanzi Bushali ashobora kujyanwa i Iwawa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 Ukwakira 2020 saa 11:23
Yasuwe :
0 0

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE, yemeza ko umuhanzi Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali amaze iminsi acumbikiwe mu kigo kinyurwamo by’igihe gito (Transit Center) cya Gikondo ahazwi nko kwa Kabuga, akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Amakuru aturuka ahantu hizewe, ahamya ko uyu muhanzi yatawe muri yombi ari kumwe n’inshuti ze mu minsi ishize.

Yafatiwe mu rugo rw’umwe muri bagenzi be ruherereye i Nyamirambo ho mu karere ka Nyarugenge bari kunywa urumogi.

Nyuma yo gutabwa muri yombi yajyanywe mu kigo kinyurwamo by’Igihe Gito cy’Umujyi wa Kigali ahazwi nko kwa Kabuga, mbere y’uko babajyana i Iwawa cyangwa bakamurekura.

Aya makuru ariko kandi, IGIHE yayahamirijwe n’umwe mu bashinzwe kurinda iki kigo, wavuze ko uyu muhanzi agiye kumara icyumweru acumbikiweyo.

Ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye impaka ni zose, abantu bakomeje kwibaza ukuri ku ifungwa ry’Umuraperi Bushali bivugwa ko yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa na bagenzi be bari gukoresha ibiyobyabwenge.

Aramutse avuye muri iki kigo ntahite arekurwa, uyu muhanzi bishobora kurangira ajyanywe mu kigo ngororamuco Iwawa.

Si we wa mbere uzaba anyuze muri iki kigo cyane ko hanyuze n’abandi bahanzi nka; Neg G the General, Fireman, n’abandi benshi.

Amakuru ari hanze ahamya ko uyu muraperi yafatanywe n’abandi bantu bari gukoresha ibiyobyabwenge, gusa ngo bitewe nuko atabifatanywe imbonankubone, bishobora kurangira ajyanywe mu kigo ngororamuco aho kumujyana mu nkiko.

Si ubwa mbere Bushali avuzwe mu gukoresha ibiyobyabwenge. Mu mpera za 2019 yatawe muri yombi ndetse ajyanwa mu nkiko akurikiranyweho kubikoresha. Icyakora aza kurekurwa n’urukiko.

Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’iki kigo ngo tubone amakuru arambuye ku ifatwa ry’uyu muhanzi ndetse n’abo bafatanywe ariko ntibyadukundiye.

Ikigo Kinyurwamo by’Igihe Gito (Transit Center) cy’Umujyi wa Kigali giherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gikondo.

Iki kigo cyakira abagaragaweho imyitwarire ibangamiye ituze ry’abaturage harimo abafatiwe mu bikorwa by’uburaya, ubuzererezi, gukoresha ibiyobyabwenge, n’ubucuruzi bwo mu muhanda.

Biravugwa ko Bushali agiye kuzuza icyumweru acumbikiwe mu kigo Kinyurwamo by’Igihe Gito cy’Umujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .