Inkuru y’uko aba bombi bambikanye yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Nzeri 2021, binyuze mu bantu batandukanye basanzwe ari inshuti zabo.
Iby’urukundo rwa Sonia Mugabo na Diego Twahirwa ntabwo byigeze bivugwa cyane mu itangazamakuru.
Sonia Mugabo asanzwe ari umwe mu banyamideli bakomeye mu Rwanda ndetse amaze igihe kinini muri uyu mwuga. Yagiye yitabira ibitaramo bikomeye byo kumurika imideli ndetse ni n’umwe mu bahanga imideli bihurije hamwe mu cyitwa Collective Rw gihuriwemo n’abanyamideli bo mu Rwanda bagamije guteza imbere imideli yahangiwe mu Rwanda ndetse no kuzamura ireme ry’abakora uyu mwuga bakamenyekana ku rwego mpuzamahanga
Diego Twahirwa we rwiyemezamirimo ukora ubuhinzi bwiganjemo urusenda. Afite amasezerano atandukanye na sosiyete zo mu Bushinwa, yo koherezayo urusenda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!