Ibi Mimi yabitangarije mu butumwa busobanura amashusho yasangije abakunzi be bamukurikira ku rubuga rwa Instagram kuri uyu wa 09 Nzeri 2024, ubwo yagaragaza ko yuzuye umunezero nyuma yo kwemera kwakira Kristo mu buzima bwe ndetse ahamya ko ubuzima bwe butari bwuzuye Kristo ataburimo.
Yagize ati ”Yesu ni we nari narabuze mu buzima bwanjye, abantu benshi babaho batazi icyo baremewe, ntitumenye ko turi kwirukana ikintu cyitubereye cyiza (Agakiza), ukuri naje kumenya ni uko tutashobora gusobanukirwa ubuzima twirengagije isoko yabwo. Ntabwo twaremewe kubeshwaho n’ikindi kintu icyo ari cyo cyose uretse Uwatumye tubaho akaduha umwuka w’ubuzima.”
Mimi yakomeje asobanura ko benshi bakijijwe n’abatarakizwa batinya guhura n’ibigeragezo cyangwa intambara banyuramo ariko avuga ko Imana yashimye ko mu gusoma Ibyanditswe Byera ntawugira ubwoba bw’icyo ari cyo cyose yahura na cyo kuko aba asobanukiwe icyo Ijambo ry’Imana ribivugaho.
Ati "Mu bibazo byacu, duhabwa imbaraga, kuko Imana yaduhaye Ibyanditswe Byera ngo nitubisoma bidutegurire kumenya uko twakwitwara mu bitugereraho byose. Icyo navuga ni kimwe: Imana yanjye ni iyo kwizerwa mu nzira zayo zose. Mbeshwaho no kwizera Uwo amahoro ye ari ay’iteka kandi akampesha ayo mahoro kubw’ubuntu bwe, ubu nduzuye kandi ntacyo mbuze."
Mimi yahamije ko kuri ubu abohowe ububata bw’Isi kuko ubu ari ho ku bwa Kristo atariho ku bwe nk’uko mu gitabo cy’Abagalatiya 2:20 hagira hati "Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye, ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w’Imana wankunze akanyitangira."
Mimi ahamije ibyo kwakira agakiza nyuma y’igihe umugabo we Meddy atangaje ko yakiriye agakiza ndetse atazongera kuririmba indirimbo zitari izo kuramya no guhimbaza Imana ndetse no gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!