Ibi Vanessa Douillet yabitangaje ubwo yari yatumiwe mu kiganiro na TF1. Uyu mugore usanzwe ukora ibijyanye no kumurika imideli yavuze ko yiteguye kujya mu marushanwa ya Miss France ateganyijwe mu Ukuboza 2025, ndetse agatwara ikamba.
Aya marushanwa asanzwe asaba ko kugira ngo uyitabire ugomba kuba waratwaye andi marushanwa mato mato yo mu gihugu arimo irya ‘Miss Châtillon Pays de Dombes’, rizaba muri Mata 2025. Douillet yavuze ko iryo naritsinda azahita ajya no mu yandi arimo, Miss Pays de l’Ain, na Miss Rhône-Alpes, kandi yiyizeye.
Uyu mugore yavuze ko ashaka kwereka abandi bagore ko bashobora gukora ibyo abantu batiyumvishaga.
Ati “Ndashaka kwereka abagore ko bakora ikintu icyo ari cyo cyose ndetse bikabemerera kugikora no kugishobora. Njye nkunda kuba ahantu abantu batakekaga ko naba ndi.”
Amategeko agenga aya marushanwa yavuguruwe mu mwaka wa 2022, aho mbere yitabirwaga n’abakobwa bafite hagati y’imyaka 18 na 24 ariko ubu akaba yemerera abagore b’imyaka yose, abashatse ndetse n’abafite abana kwitabira.
Kuvugururwa kw’aya mategeko byatumye iri rushanwa mu mwaka wa 2024 hatorwa Miss wa mbere ukuze mu myaka, aho Angélique Angarni-Filopon yegukanye ikamba rya Miss France afite imyaka 34.
Ku rundi ruhande irushanwa rya Miss w’Isi (Miss World) ryo ryitabirwa n’abakobwa bari munsi y’imyaka 30, gusa Douillet avuga ko ibyo nabyo bizahinduka kuko bitakijyanye n’igihe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!