Inkuru y’urupfu rw’uyu musaza yameyekanye kuri uyu wa 31 Gicurasi 2025 ari nawo munsi bivugwa ko yitabiyeho Imana.
Iki kinyamakuru cyavuze ko ku wa Gatatu w’iki cyumweru cyabonye ifoto ya musaza wa Rihanna, Rajad Fenty yinjira mu bitaro bya ‘Cedars-Sinai Medical Center’ ndetse bagakeka ko n’uyu muhanzikazi bari kumwe mu modoka nubwo atagaragaraga.
Uyu musaza yari asanzwe ari inshuti y’akadasohoka ya Rihanna, umukobwa yarabyaranye n’uwahoze ari umugore we, Monica Braithwaite. Bari bafitanye abandi bana babiri ari bo Rajad Fenty na Rorrey Fenty.
Yari asanganywe abandi bana nka Jamie Fenty, Samantha Fenty na Kandy Fenty.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!