00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubyeyi wa Rihanna yitabye Imana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 May 2025 saa 08:37
Yasuwe :

Ronald Fenty, Se wa Rihanna yitabye Imana ku myaka 70 azize uburwayi yari amaze igihe ahanganye nabwo i Los Angeles nk’uko ikinyamakuru TMZ kibanda ku nkuru z’imyidagaduro yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyabigarutseho.

Inkuru y’urupfu rw’uyu musaza yameyekanye kuri uyu wa 31 Gicurasi 2025 ari nawo munsi bivugwa ko yitabiyeho Imana.

Iki kinyamakuru cyavuze ko ku wa Gatatu w’iki cyumweru cyabonye ifoto ya musaza wa Rihanna, Rajad Fenty yinjira mu bitaro bya ‘Cedars-Sinai Medical Center’ ndetse bagakeka ko n’uyu muhanzikazi bari kumwe mu modoka nubwo atagaragaraga.

Uyu musaza yari asanzwe ari inshuti y’akadasohoka ya Rihanna, umukobwa yarabyaranye n’uwahoze ari umugore we, Monica Braithwaite. Bari bafitanye abandi bana babiri ari bo Rajad Fenty na Rorrey Fenty.

Yari asanganywe abandi bana nka Jamie Fenty, Samantha Fenty na Kandy Fenty.

Musaza wa Rihanna yari aherutse gufotorwa yinjira mu bitaro aho yari agiye gusura umubyeyi wabo
Iyi modoka yari itwaye musaza wa Rihanna bikekwa ko yarimo n'uyu muhanzikazi nawe agiye gusura umubyeyi we
Rihanna na Se bivugwa ko bari inshuti z'akadasohoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages