00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubyeyi wa Gasumuni yitabye Imana

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 22 March 2017 saa 02:30
Yasuwe :

Umuhanzi uzwi cyane mu gukina ikinamico, sinema no mu bitaramo by’urwenya Ntarindwa Diogène [Atome, Gasumuni] ari mu kababaro gakomeye ko kubura se witabye Imana azize uburwayi.

Umwe mu bagize umuryango mugari wa Ntarindwa Diogène yabwiye IGIHE ko Niwemuto Philippe yitabye Imana kuwa Kabiri tariki ya 21 Werurwe 2017 akaba yazize uburwayi bwa Diabetes yari amaranye igihe.

Uyu mukambwe watabarutse yari aherutse kuzuza imyaka 81 y’amavuko kuko yabonye izuba kuwa 6 Mutarama 1936.

Mu gitaramo aherutse gukora Gasumuni yakomoje ku mubyeyi we amugaho nk'umugabo witaga cyane ku bana akabatoza uburere bwiza no gukunda igihugu

Ntarindwa Diogène yaherukaga gukomeza ku mubyeyi we mu gitaramo yise ‘Kwirekura23’ yakoreye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku itariki ya 4 Werurwe 2017. Icyo gihe yamuvuzeho ubwo yavugaga ku bihe bigoye banyuzemo mu buhungiro mu Burundi, yamuvuzeho umwanya muto mu buryo busa no gutebya ariko amugaragaza ‘nk’umubyeyi wakundaga kwita cyane ku burere bw’abana bose atarobanuye’.

Gasumuni ni umwe mu bakinnyi bakomeye muri filime 'Bienvenue à Marly-Gomont'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .