00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harmonize yateguje album yakozweho n’abarimo Element EleéeH

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 August 2026 saa 01:34
Yasuwe :

Harmonize yashyize hanze urutonde rw’indirimbo zigize album ye nshya yitegura gusohora ziganjemo izo yakoranye n’abahanzi bakomeye muri Afurika, iyi ikaba yarakozweho n’abarimo Element EleéeH.

Mu batunganya imiziki bakoze kuri iyi album harimo Element EleéeH umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ari gutunganyiriza iye na we ateganya gusohora mu minsi iri imbere.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Kanama 2026 ni bwo Harmonize yashyize hanze urutonde rw’indirimbo zigize album ye nshya yise ’Harmonize31’, igaragaramo abahanzi bakomeye bo muri Afurika.

Iyi album igizwe n’indirimbo 14, zirimo izihuriyemo abahanzi nka Young Lunya, Wande Coal, Marioo, Ya Levis, Rayvanny, Sofiya Nzau, Jay Melody, Mayorkun, Qing Madi, Stonebwoy, Darkoo, Yemi Alade na Mohamed Ramadan.

Muri izi ndirimbo harimo For No Reason yakoranye na Young Lunya, Beautiful yakoranye na Wande Coal, Tangazo yakoranye na Marioo, I Do yakoranye na Ya Levis, Siwezi yakoranye na Rayvanny ndetse na Imeshindikana yakoranye na Jay Melody.

Album kandi irimo Bumpy Ride yakoranye na Mayorkun, Isondeze yakoranye na Qing Madi, Beer yakoranye na Stonebwoy ndetse na All Night yahuriyemo Darkoo na Yemi Alade.

Uretse Element EleéeH, iyi album yakozwe n’abahanga mu gutunganya imiziki batandukanye barimo GL Producer, Bboy Beats, Skizzy, Kaniba Creator, Kimambo Beats, DJ Tarico, Mafia n’abandi.

Element EleéeH yashyize ukuboko kuri album ya Harmonize ihuriweho n’ibyamamare mu muziki wa Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages