Uyu mwana w’imyaka icumi ubusanzwe yitwa Mugisha David, ni imfura mu muryango w’abana batatu.
Yafashe icyemezo cyo kujya kuba ku muhanda ubwo yisangaga abana na nyina n’abavandimwe be gusa nyuma yaho se yari yamaze kubata kugeza na n’uyu munsi akajya gushaka undi mugore.
Mugisha yahuye na Umuratwa ku wa 22 Mutarama 2020. Icyo gihe uyu mukobwa yamusanze yicaye ku muhanda yishwe n’umwuma yiyemeza kumwegera akamuganiriza.
Yamuhaye icyo kunywa ndetse aza kwiyambaza umwe mu bacuruzi ba M2u wari uri hafi aho amwaka nimero ze nyuma aza kumuvugisha amuhuza na Mugisha wari umaze igihe aba ku muhanda.
Nyuma yamukuye ku muhanda amujyana kwiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza mu Kigo cya Les Enfants de Dieu cyita ku bana bahoze ku muhanda giherereye i Ndera mu Mujyi wa Kigali.
Umuratwa Anitha yabwiye IGIHE ko uyu mwana yamubwiye ko mbere yigaga mu cyaro aho yabanaga na nyirakuru waje gupfa. Ngo mu byifuzo bye ikiza imbere ni ukuzaba umusirikare.
Umuratwa yavuze ko azafasha uyu mwana kuva igihe bamenyaniye kugeza ubwo azaba yatangiye kubona amaze kuba mukuru ku buryo yakwibeshaho.
Ati “Nzamufasha ubuzima bwe bwose kugeza abaye umuntu ufatika cyangwa yibeshaho kandi niyemeje gufasha umuryango we uko nzabishobozwa.”
Uretse kuba ku muhanda Mugisha yari arwaye ubushita, ubu akaba afite imiti yisiga muganga yamuhaye, yatangiye gukira.
Umuratwa ati “Numva nishimye cyane kuko numva azagera ku nzozi ze kandi numva ari ishema kuba umwana ubu afite aho abarizwa, mu by’ukuri ndanezerewe.”
Umuratwa Kate Anitha wiyemeje gufasha uyu mwana ni umunyeshuri muri Kaminuza ya AUCA mu bijyanye no kugenzura amakuru.
Iyo yivuga yemeza ko akunda abantu cyane by’umwihariko abana ndetse guhera mu mashuri yisumbuye yakunze kujya abera umubyeyi bagenzi mu matsinda atandukanye.
Muri Miss Rwanda 2020 afite umushinga wo gufasha urubyiruko kugira inzozi zabo impamo z’ibyo bifuza kuzakora no kubyaza umusaruro impano zabo, ashaka no kuzabona u Rwanda rwakira amarushanwa mpuzamahanga ya Olimpiki.
Yasoje amashuri yisumbuye mu 2018 muri St Joseph Kabgayi mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo aho yize Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.
Afite afite imyaka 19, uburebure bwa 1.71 n’ibilo 55. Yatangiriye urugendo rwe muri Miss Rwanda mu Ukuboza 2019 aho yiyamamarije mu Ntara y’Uburengerazuba.
Kumutora kuri sms ni ukwandika 42 ukohereza kuri 1525 mu gihe ushobora kumuha amahirwe unyuze ku IGIHE.COM.
Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2020 uzasimbura Nimwiza Meghan ufite irya 2019, azatorwa ku wa 22 Gashyantare 2020 mu birori bizabera muri Kigali Convention Centre.










TANGA IGITEKEREZO