Mu minsi ishize ubwo Riderman yasohoraga indirimbo ‘Kubera iki?’, benshi mu bakunzi b’umuziki bahise bayihuza n’ihangana hagati ye na Neg G The General bahoze baririmbana mu itsinda rya UTP Soldiers.
Iyi ndirimbo yakiranywe yombi n’abakunzi b’umuziki, icyakora bamwe bagaragaza ko Riderman yaba yibasiye Neg G The General wari umaze igihe nawe atamworoheye ku mbuga nkoranyambaga.
Mu gitero cya kabiri cy’iyi ndirimbo Riderman agira ati “Hari umwana nzi wari umuhanga mu masomo, nyuma ikigare kiramuyobya ajya mu rugomo, anywa ibiyobyabwenge ahinduka imbata ya mugo, aba icyihebe mu bikorwa no mu mvugo, ubuzima bwe yarabwishe gereza uzi yazinyuzemo yaradishywe, yarabishye. Ahahise haramucitse ariko ahindutse ashobora kugafata, kugwa kwe yirirwa abigereka ku bandi nyamara ni mugo zari zaramubase.”
Hari abakunzi b’umuziki bumvise iyi ndirimbo bumva ko byanze bikunze Riderman yavugaga Neg G The General uherutse kunyura mu bigaregezo by’ibiyobyabwenge byanatumye anisanga mu kigo ngororamuco cya Iwawa.
Uretse abakunzi b’umuziki, Neg G The General yagaragaje ko na Riderman yamuhamagaye amusobanurira ko nubwo yakumva ko ari we yavugaga muri iyi ndirimbo, atari we.
Neg G The General abinyujije kuri shene ye ya YouTube yagize ati “Riderman habayeho kuvugana [...] yambwiye ati rero ndabizi neza ko ibyo ngiye kukubwira ntacyo byahindura ku byo wateguye gukora, gusa niba ugiye no kuntuka umenye ko iriya ndirimbo nakoze itagutuka.”
Neg G The General uhamya ko hari byinshi yaganiriye na Riderman, yavuze ko yari yateguye gusubiza uyu muraperi ndetse yari afite abantu benshi bamwoshya ngo amusubize ariko uko kuvugana byatumye abireka.
Ati “Nateguraga kumukubita bombe (indirimbo nari nise ‘Rukokoma’), nubwo mbizi neza ko iriya ndirimbo ari njye ivuga, kuba yambwiye ko atari njye byatumye mbireka kugira ngo amahoro ahinde.”
Neg G The General yanaboneyeho umwanya wo kwihaniza abamwoshyaga gutuka Riderman cyane ko uretse kumushuka iyo ageze aho abakeneye atajya ababona.
Ku rundi ruhande, Neg G The General muri iki kiganiro yumvikanye avuga ko ikintu cyonyine cyamushimisha mu buzima ari ukongera kwibona akorana na Riderman yita umuvandimwe we.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!