00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukinnyi w’umukino wo koga wagiye mu muziki bimutunguye: Urugendo rwa Okkama

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 June 2026 saa 11:18
Yasuwe :

Okkama uri mu bahanzi bamaze iminsi bagezweho mu muziki w’u Rwanda, yavuze ko yagiye kuwiga bimutunguye ndetse n’ababyeyi be batarabishakaga.

IOkkama yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE ubwo yakomozaga ku rugendo rw’imyaka itanu amaze mu muziki nyamara yatangiye bimutunguye.

Ati “Njye nari umukinnyi wo koga ariko nkunda ibintu byo kuririmba gake gake, kuko navukiye mu muryango w’Abayisilamu nta korali naririmbyemo nta nubwo nakundaga kujya ahantu hakoraniye abanyamuziki.”

Umunsi umwe Okkama avuye mu myitozo yo koga, yaje kunyura ahantu hari hagiye kubera amarushanwa yo kuririmba kugira ngo hatoranywe abanyeshuri bazigishwa umuziki birangira agiye kureba ahava na we bamutoranyije.

Ati “Umunsi umwe nari mvuye mu myitozo nyura ahantu mpabona abantu benshi narinzi i Gisenyi baririmbaga, ndavuga nti hano hantu hashobora kuba hagiye kubera umuziki mwiza, reka nicare ndebe [...]. Nagiye kubona mbona Mighty Popo azanye urupapuro ngo abashaka kwiyandikisha ku ishuri rya muzika ku Nyundo biyandikishe.”

Okkama wari uzi ko iwabo batazamwemerera kujya mu byo kuririmba yariyanditse ararushanwa aranaritsinda.

Nubwo yatsinze uyu musore yasigaranye ikibazo cyo kubyumvisha ababyeyi be abonye ko bigoranye ahitamo kujya kwiga umuziki batabizi.

Ati “Byarangiye bamfashe nsigarana ikibazo cyo kubyumvisha ababyeyi kugeza n’aho ngiye kubyiga batabizi, nka papa yabimenye ngeze mu wa kabiri kuko yari azi ko niga Icungamutungo.”

Nubwo umubyeyi wa Okkama atishimiye gusanga umwana we yaramubeshye yaramuretse arakomeza.

Okkama wabitangiye mu buryo bw’imikino yaje gukora umuziki ndetse aba icyamamare mu ndirimbo nka Puculi, Iyallah n’izindi nyinshi kugeza kuri album ye ya mbere yashyize hanze yise ‘Nyamabara’.

Umwaka ushize ni bwo Okkama yamurikiye abakunzi be EP yise ’Nyamabara’, nyuma yo kwicara akabitekerezaho afata icyemezo cyo kongera indirimbo ziyigize ayisohora nka Album y’indirimbo 13.

Okkama wahoranye inzozi zo kuba umukinnyi mwiza mu mukino wo koga yahishuye uko yaje kuvamo umuhanzi ukomeye mu Rwanda
Imyaka itanu irashize Okkama yiyemeje kwinjira mu muziki ndetse kugeza ubu yamaze gushyira hanze album ye ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages