Ibi Muttima yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo gusohora indirimbo ‘Mabango’ yakorewe na Mocco Genius wamenyekanye mu ndirimbo ‘Napendwa’ yasubiranyemo na Ali Kiba n’izindi nka Mi Nawe yakoranye na Marioo.
Muttima yagize ati “Mocco Genius ni inshuti yanjye. Uretse kuba yaramfashije mu gutunganya iyi ndirimbo nshya, yanamfashije mu kuyandika.”
Uretse Mocco Genius wafashije uyu mukobwa gukora iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi, amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Wayan.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo hitegurwaga igitaramo ‘The Last Night’ cya Kevin Kade, Ali Kiba yaratunguranye yerekana Muttima nk’umuhanzi agiye gutangira gufasha binyuze mu nzu ye isanzwe ifasha abahanzi izwi nka ‘Kings Music Africa’.
Ubwo yamwerekaga itangazamakuru, yagize ati "Ni umuhanzi w’umuhanga, azi kuririmba neza, ni impano nabazaniye. Ndabizi ko mbatunguye ariko no mu gitaramo tubafitiye hari ibindi bintu byinshi muzabona."
Uyu mukobwa akimara kwerekanwa, yavuze ko byamurenze araturika ararira, ahamya ko amarira yarize yayatewe no kwibuka urugendo yanyuzemo, icyakora asaba kumushyigikira kuko afite byinshi ashaka kugeraho.
Ati “Abantu bamwe hano baranzi, bazi uburyo nakubititse nshaka abamfasha, ariko ndashimira Imana ko ibikoze bikagenda neza. Icyo nabasaba ni uko mwamfasha mukanyakira, njye mfite inzozi nyinshi kandi nifuza kuzazikabya.”.
Muttima ari mu mfura z’abize umuziki ku Nyundo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!