00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Muttima yashimye Mocco Genius wo muri Tanzania wamuteye ingabo mu bitugu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 April 2026 saa 07:47
Yasuwe :

Umunyarwandakazi Muttima, uherutse kujya muri ‘Kings Music Records’ ya Ali Kiba ashimira bikomeye Mocco Genius utunganya indirimbo, unasanzwe ari n’umuhanzi ukomeye muri Tanzania, wamuteye ingabo mu bitugu mu buhanzi bwe.

Ibi Muttima yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo gusohora indirimbo ‘Mabango’ yakorewe na Mocco Genius wamenyekanye mu ndirimbo ‘Napendwa’ yasubiranyemo na Ali Kiba n’izindi nka Mi Nawe yakoranye na Marioo.

Muttima yagize ati “Mocco Genius ni inshuti yanjye. Uretse kuba yaramfashije mu gutunganya iyi ndirimbo nshya, yanamfashije mu kuyandika.”

Uretse Mocco Genius wafashije uyu mukobwa gukora iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi, amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Wayan.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo hitegurwaga igitaramo ‘The Last Night’ cya Kevin Kade, Ali Kiba yaratunguranye yerekana Muttima nk’umuhanzi agiye gutangira gufasha binyuze mu nzu ye isanzwe ifasha abahanzi izwi nka ‘Kings Music Africa’.

Ubwo yamwerekaga itangazamakuru, yagize ati "Ni umuhanzi w’umuhanga, azi kuririmba neza, ni impano nabazaniye. Ndabizi ko mbatunguye ariko no mu gitaramo tubafitiye hari ibindi bintu byinshi muzabona."

Uyu mukobwa akimara kwerekanwa, yavuze ko byamurenze araturika ararira, ahamya ko amarira yarize yayatewe no kwibuka urugendo yanyuzemo, icyakora asaba kumushyigikira kuko afite byinshi ashaka kugeraho.

Ati “Abantu bamwe hano baranzi, bazi uburyo nakubititse nshaka abamfasha, ariko ndashimira Imana ko ibikoze bikagenda neza. Icyo nabasaba ni uko mwamfasha mukanyakira, njye mfite inzozi nyinshi kandi nifuza kuzazikabya.”.

Muttima ari mu mfura z’abize umuziki ku Nyundo.

Muttima uherutse gusinyishwa na Ali Kiba yasohoye indirimbo nshya yise 'Mabango'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages