Ni igitaramo yahuriyemo n’abahanzi nka Bruce Melodie, Davido na Tiwa Savage cyabereye muri BK Arena, tariki 19 Kanama 2023.
Niba ukurikira imbuga nkoranyambaga cyangwa umuziki nta kabuza wahuye n’indirimbo “Water” y’umuhanzikazi wo muri Afurika y’Epfo ikomeje guca uduhigo mu muziki ku Isi.
Tyla mu kiganiro aherutse kugirana na Bianca kuri televiziyo Kanal 5 yo muri Suède, yavuze ko bwa mbere aririmba iyi ndirimbo mu Rwanda byamuhaye icyizere ko ishobora kuzakundwa cyane dore ko yari imaze ukwezi kumwe isohotse.
Ati “Iyi ndirimbo mbere hose narayikundaga kuva igisohoka, ariko iyo nabonaga abahanzi bamwe b’ibyamamare bayishyira ku mbuga nkoranyambaga zabo, bamwe banyandikira bambwira uburyo ari nziza, numvaga bindenze.”
“Umunsi umwe ubwo nayiririmbaga mu Rwanda, ndirimba ngo "Make me sweat", byabaye ibintu bidasanzwe icyo gihe ni bwo nabonye ko iyi ndirimbo izakundwa bikomeye cyane.”
Benshi mu Banyarwanda batunguwe no kumenya Tyla atakiri mu Rwanda nyuma y’Igitaramo cya Giants of Africa Festival ubwo bahuraga n’amashusho mato y’ababyina indirimbo “Water”, yisukiranyaga ubutitsa ku rubuga rwa TikTok na Instagram.
Ubwo yazaga mu Rwanda ntabwo benshi bari bamuzi gusa izina rye ryari ritangiye gucengera muri bamwe mu banyabirori.
Icyo gihe iyi ndirimbo ‘Water’ yari itaramenyekana cyane nk’uko bimeze ubu dore ko iherutse kuza ku mwaya wa 10 ku rutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe kuri Billboard Hot 100.
Iyi ndirimbo ikunzwe muri Amerika, Australia, u Bwongereza, Nouvelle-Zélande ndetse n’ahandi.
Mu gihe cy’amezi abiri, amashusho yayo amaze ageze kuri YouTube, yarebwe inshuro miliyoni 69, mu gihe ku Rubuga rwa Spotify imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 208.
Byatumye Tyla aza mu bahanzikazi barangije 2023 bari imbere mu kumvwa cyane kuri uru rubuga.
Kugeza ubu Tyla ni we muhanzikazi wo muri Afurika wa mbere waciye agahigo ko kugira indirimbo iririmbwe n’umuntu ari wenyine ikinjira mu ndirimbo 10 zikunzwe kuri Billboard Hot 100.
Ni agahigo kari kamaze imyaka 56 gafitwe na nyakwigendera Miriam Makeba wagaciye mu 1967 ubwo indirimbo ye yise ‘Pata Pata’ yajyaga ku mwanya wa 12 kuri Billboard Hot 100.
Tems wo muri Nigeria ni we muhanzikazi ufite agahigo ko kugira indirimbo zaje ku myanya y’imbere kuri Billboard Hot 100, gusa izi ndirimbo zose yazihuriyemo n’abandi bahanzi mu gihe Tyla we iyamufashije yayirimbyemo wenyine.
Izi ndirimbo zirimo ‘Essence’ yakoranye na Justin Beiber na Wizkid yageze ku mwanya wa cyenda 9 na ‘Fountain’ yakoranye na Drake yabaye iya mbere.
Iyi ndirimbo ‘Water’ yatumye Tyla yinjira mu bahanzi bahataniye ibihembo bya Grammy Awards 2024.
Ahatanye mu Cyiciro cya ‘Best African Music Performance’ icyiciro ahuriyemo n’abarimo Olamide na Asake mu ndirimbo bise “Amapiano”, Burna Boy mu ndirimbo yise “City Boys”, Davido na Musa Keys muri “Unavailable” na Ayra Starr mu ndirimbo yise “Rush”.
Ikiganiro Tyla yagiranye na BIANCA kuri Kanal 5 yo muri Suède
Umva “Water” ya Tyla ikomeje guca ibintu ku Isi}
Kurikira uko Tyla yitwaye ku rubyiniro aririmba “Water” i Kigali



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!