00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko ibyamamare byaserutse mu birori bisoza ubukwe bwa Juma Jux (Amafoto)

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 31 May 2025 saa 09:51
Yasuwe :

Umuhanzi wo muri Tanzania, Juma Jux n’umukunzi we Priscilla Ajoke Ojo bakoze ibirori bisoza ubukwe bwabo, byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Diamond Platnumz, Zuchu, Navy Kenzo, Aunt Ezekiel n’abandi.

Juma Jux uri mu bahanzi bahagaze neza muri Afurika y’Iburasirazuba, hamwe n’umukunzi we Priscilla Ajoke Ojo, bongeye guhuriza hamwe ibyamamare bitandukanye mu birori byabo bisoza ubukwe baherutse gukorera muri Nigeria.

Imihango ijyanye n’umuco no gusezerana imbere y’Imana babikoreye i Lagos muri Nigeria, ndetse ku wa 28 Gicurasi 2025, Juma Jux yakoze ibirori byo kwerekana umugeni we muri Tanzania.

Ibi birori byabere mu nzu y’imyidagaduro ya Super Dome Masaki i Dar es Salaam.

Ibyamamare bifite amazina akomeye muri Tanzania, Kenya na Nigeria ni byo byiganje mu byitabiriye ibi birori by’uyu muhanzi.

Ku ikubitiro umuhanzi Diamond Platnumz yitabiriye ibi birori dore ko ari na we wari wamubereye ‘Parrain’ mu bukwe bwe.

Icyakora uyu muhanzi yavuzweho kurenga ku mabwiriza y’imyambarire kuko yaserutse mu myenda yera itandukanye n’amabara yari yashyizweho.

Juma Jux yari yasabye abazitabira ibi birori ko bazaseruka mu myambaro y’umukara cyangwa isa na zahabu. Icyakora Diamond we yabirenzeho yambara umweru.

Mu bindi byamamare byitabiriye ibirori harimo Zuchu, Bahati wo muri Kenya, abagize itsinda rya Navy Kenzo, Rayvanny, Aunt Ezekiel, Ireno Uwoya n’abandi.

Ni mu gihe mu Rwanda abitabiriye barimo Alliah Cool hamwe n’umuhanzi Kevin Kade.

Juma Jux n'umukunzi we bakoze ibirori bisoza ubukwe bwabo
Diamond Platnumz yagaragazaga akanyamuneza ku maso
Alliah Cool mu bitabiriye ibi birori
Umuhanzi Rayvanny yitabiriye ibirori by'ubukwe bwa Juma Jux
Umunyamideli Frida Kajala ni uku yaserutse
Umuhanzi Bahati wo muri Kenya na we yaserutse mu myenda yera
Umukinnyi wa filime Irene Uwoya mu mwambaro usa n'izahabu
Abayoboye ibirori bya Juma Jux ni uku bari bambaye
Umuhanzi G Nako n'umugore we Asinta mu bashyigikiye Juma Jux
Umunyamakuru Yule Gal ni uko yaserutse
Umukinnyi wa filime wo muri Nigeria Aunt Ezekiel yaserutse mu ikanzu yirabura
Zuchu ni uku yitabiriye ibirori bya Juma Jux yambaye
Umunyamideli Veronica Jackson mu bashyigikiye Juma Jux
Umunyamideli Nicole Joy yatunguye benshi
Umunyamideli Paula Kajala na we yashyigikiye Juma Jux
Umuhanzi Country Wizzy yari yanezerewe cyane mu birori bya Juma Jux

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages