00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko ibyamamare byaserutse ku itapi itukura mu birori bya ‘The Silver Gala’(Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 November 2025 saa 11:38
Yasuwe :

Ibyamamare bitandukanye mu Rwanda no hanze yarwo byabukereye mu birori bya ‘The Silver Gala’, byateguwe na Sherrie Silver uri mu bakobwa bamaze kubaka izina mu kubyina ku ruhando mpuzamahanga.

Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ugushyingo 2025. Byabereye muri BK Arena. Mu masaha y’umugoroba nibwo abantu batandukanye bazwi mu myidagaduro nyarwanda no hanze yaho bari batangiye kugera ahabereye iki gikorwa.

Uretse Makeda Mahadeo na Eric Omondi bayoboye ibi birori abandi batambutse u itapi itukura barimo abenshi bazwi mu Rwanda.

Muri abo harimo DJ Lamper uri mu bavanga imiziki bagezweho, Miss Mutesi Jolly, Juno Kizigenza, Ish Kevin, RunUp, Coach Gaël, Muyoboke Alex, Chella uri mu bahanzi bagezweho muri Nigeria, Sherrie Silver, Anitha Urayeneza uzwi mu ishoramari uzwi nka nyiri Romantic Garden, Miss Nishimwe Naomie, Ilunga Longin, wamamaye nka Tukowote muri Sinema y’u Rwanda n’abandi batandukanye.

Muri ibi birori habereyemo ibikorwa bitandukanye aho abahanzi batandukanye basusurukije abantu, hamurikwa imideli ndetse n’igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha abana babarizwa muri Sherrie Silver Foundation barenga 1000.

Ababishoboye basohokanye ababo
Akanyamuneza ni kose ku bitabiriye
Coach Gaël ni umwe mu bitabiriye
Anitha Urayeneza uzwi mu ishoramari uzwi nka nyiri Romantic Garden ni uku yaserutse
DJ Lamper ni uku yaserutse muri ibi birori
Eric Omondi ubwo yasesekaraga ahabereye ibi birori
Ibi birori byitabiriwe ku rwego rwo hejuru n'abifite ndetse n'abandi batumiwe
Ibi birori byahuruje abantu batandukanye
Ilunga Longin, wamamaye nka Tukowote muri Sinema y’u Rwanda ubwo yasesekaraga ahabereye ibi birori
Ibi birori ni bimwe mu bibera mu Rwanda binogeye ijisho
Ish Kevin ni uku yaserutse
Juno Kizigenza ni uku yaserutse
Kivumbi na Sherrie Silver bafatana ifoto
Juno Kizigenza yaje muri ibi birori agomba gususurutsa ababyitabiriye
Makeda Mahadeo ubwo yageraga ahabereye ibi birori
Mutesi Jolly ni umwe mu bitabiriye ibirori byateguwe na Sherrie Silver
Mutesi Jolly ubwo yasohokaga mu modoka ye aheruka kugura ikavugisha benshi
Mutesi Jolly yabukereye muri ibi birori
Ni ubwa kabiri ibi birori bibaye
Nyina wa Sherrie Silver uri ibumoso ni umwe mu bamushyigikiye mu birori bye
Sherrie Silver ni uku yaserutse
Sherrie Silver yinjiranye na Chella muri BK Arena
The Silver Gala yitabiriwe n'abantu batandukanye
Tukowote ubwo yasohokaga mu modoka
Umuhanzi RunUp ubwo yasesekaraga ahabereye ibi birori
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine ubwo yakirwaga na Sherrie Silver ku itapi itukura

Amafoto: Rusa Willy Prince & Cyubahiro Aimable Key


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages