00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu Fireman yijyanye kwivuriza mu kigo ngororamuco i Huye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 January 2025 saa 12:06
Yasuwe :

Umuraperi Fireman amaze iminsi ari kwivuriza mu kigo ngororamuco cy’i Huye, aho yijyanye nyuma yo gusanga akeneye umwanya wo kwiyitaho mu buryo bw’imitekerereze kugira ngo yongere asubukure ibikorwa bya muzika ameze neza.

Amakuru IGIHE yabonye ni uko nyuma yo kurangiza igitaramo ‘Icyumba cya rap’ Fireman yagaragayemo ku wa 10 Mutarama 2025, yaje kuganiriza abo bari gukorana muri iyi minsi ko yumva akeneye kumera neza kurushaho.

Uwaduhaye amakuru yavuze ko kwivuza kwa Fireman ntaho guhuriye n’ibiyobyabwenge, ahamya ko yagiye guhura na muganga mu bijyanye n’imitekerereze.

Ati “Nyuma y’igitaramo, Fireman wari watangiye gukora kuri album ye nshya, yadusabye ko yabanza kujya kureba muganga we mu by’imitekerereze i Huye muri ‘Isange Stop Center’, akaboneraho no kuruhuka no kongera kwiyitaho bityo akazongera gusubira mu muziki ameze neza.”

Byitezwe ko Fireman azamara mu kigo ngororamuco cy’i Huye igihe kiri hagati y’amezi abiri n’atatu avurwa mu bijyanye n’imitekerereze, bikazanamubera umwanya mwiza wo kuruhuka no kongera kwiyitaho.

Mbere y’uko ajya kwivuza, Fireman yijeje abo bari gukorana bya hafi ko azatahana umuzingo wa album ye azahita atangira gukora mu buryo bw’amajwi mbere y’uko awushyira hanze.

Inshuro nyinshi, Fireman ni umwe mu bahanzi badatinya guhamya ko yaguye mu bishuko akisanga mu bakoresha ibiyobyabwenge.

Nyuma yo kujya kugororerwa Iwawa, Fireman avuga ko yaje kubivaho icyakora abamuri hafi bagahamya ko ingaruka zabyo zidahita zishira ari na yo mpamvu ari kwivuza.

Fireman agiye kwivuza nyuma yo gushyira hanze EP ye nshya yise ’Bucyanayandi’ yasohoye mu Ukwakira 2024, iyi ikaba iriho indirimbo nka Bucyanayandi, Ibihuha n’iyitwa Igeno.

Fireman aherutse kwijyana kwivuriza mu kigo ngororamuco cy'i Huye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages