00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko filime yatumye Will Smith amara umwaka wose adatera akabariro

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 15 April 2025 saa 05:25
Yasuwe :

Abakinnyi ba filime bakomeye usanga banyura mu bintu bidasanzwe mu rwego rwo kwitegura filime bazakina ngo bazabashe kuyitwaramo neza.

Hari ibyo bigomwa ndetse ibindi bakabireka burundu.

Angelina Jolie ni umwe mu bagiye bakora ibidasanzwe bitegura inshingano ‘Role’ azakina muri filime. Uyu mugore yemeye kureka kunywa itabi burundu kubera filime. Abarimo ba Tom Cruise, Michael B. Jordan, Jared Leto bagiye barara amajoro badasinziriye bakora imyitozo ngorora mubiri kubera filime.

Gukora siporo ubutaruhuka, kugira imirire yihariye, kugabanya ibiro cyangwa kubyongera, guhindura ijwi, n’ibindi biri mu biranga abakina filime.

Kuri Will Smith, uri mu bakinnyi ba filime bubatse izina ku rwego mpuzamahanga, yahisemo guhagarika gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’umwaka wose.

Hari mu 2001 ubwo Will Smith yakinaga muri filime yaciye ibintu yitwa ‘Ali’. Iyi yavugaga ku mateka ya Muhammad Ali umunyabigwi mu mukino w’iteramakofi.

Mu rwego rwo kwitegura gukina ari Muhammad Ali, byatumye Will Smith afata ingamba zikarishye zirimo nko kunyura mu bintu bimwe Ali yanyuzemo kugira ngo bizamworohere kwigira we mu mukino.

Iki gihe Colombia Pictures iri muzatunganyije iyi filime, yari yarahaye umuntu utoza Will Smith imyitozo ngororamubiri, unamufasha kwitegura gukina muri iyi filime.

Uyu ni Darrell Foster ari na we wahishuye ko Will Smith yamaze umwaka wose yaranze gutera akabariro n’umugore we Jada Pinkett Smith.

Yagize ati “Kugira ngo asobanukirwe neza ibikomeye Muhammad Ali yanyuzemo kugira ngo abe umukinnyi w’iteramakofe w’ibihe byose, Will Smith yafashe icyemezo cyo kubinyuramo byose nk’intwari. Kurwana, kubabara, ibyuya n’amarira, kwifata ku biribwa, kwirinda imibonano mpuzabitsina no kwihata imyitozo ikomeye”.

Yakomeje avuga ko ahanini Will Smith yafashe umwanzuro wo guhagarika imibonano mpuzabitsina bitewe n’uko yari amaze kumenya ko Muhammad Ali yirindaga imibonano igihe cyose yabaga yitegura umukino.

Ati “Will Smith yiyemeje kutagira imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’umwaka yamaze yitegura gukina filime ya Ali. Yizeraga ko imibonano igabanya imbaraga umukinnyi w’iteramakofe aba akeneye, kandi Muhammad Ali ubwe yajyaga yifata mu gihe cyo kwitegura imirwano. Will yashakaga kubaho nk’uko Ali yabagaho, kugira ngo yumve neza uko byari bimeze”.

Iyi filime ‘Ali’ yatumye Will Smith yifata umwaka wose, niyo yahise imucira inzira yo kwamamara byoroshye ndetse atangira gusabwa gukina mu zindi filime nyinshi zakunzwe, inamuhesha ibihembo bitandukanye.

Will Smith muri filime ‘Ali’ yakinnyemo ubuzima bwa Muhammad Ali, bigatuma yifata umwaka wose
Will Smiith yamaze umwaka wose adakora imibonano mpuzabitsina kubera filime

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .