00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Diamond yongewe mu ndirimbo ya Bruce Melodie na Brown Joel ugezweho muri Nigeria

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 May 2025 saa 08:17
Yasuwe :

Amakuru benshi bamaze iminsi bazi ni ay’uko hari ndirimbo itegerezanyijwe amatsiko ya Bruce Melodie na Diamond Platnumz, bivugwa ko yashowemo arenga miliyoni 80 Frw.

Ni amakuru yabanje kuvugirwa hanze ariko byamaze kwemezwa na 1:55 AM ko iyi ndirimbo iri hafi, ndetse muri Kamena 2025 igomba kuba yagiye, nk’uko Joshua Tuyitakire ushinzwe itangazamakuru muri iyi nzu ireberera inyungu abahanzi yabitangaje.

Ati “Indirimbo yararangiye ibintu byose biri ku murongo. Indirimbo irimo abantu batatu; Joel Brown, Diamond Platnumz na Bruce Melodie. Indirimbo yatangiye irimo Joel Brown na Bruce Melodie ariko nyuma biba ngombwa ko Diamond yiyongeramo. Muri Kamena iraba iri hanze.”

Yakome ati “Ni ikiraro cyo gukomeza kubaka umuziki w’Abanyarwanda, by’umwihariko uwa Bruce Melodie tuwambutsa ntabwo turi gutekereza Afurika y’Iburasirazuba ahubwo dushaka kuwugeza kure yaho nk’intego yacu. Miliyoni 55 Frw zari zavuzwe ubwo twatangaza uyu mushinga ni make ugareranyije n’ayashowemo kandi ntabwo irarangira. Hamaze gushorwamo arenga miliyoni 85 Frw.”

Yavuze icyitezwe kuri iyi album agufungura amarembo y’umuziki nyarwanda atari kuri Bruce Melodie ahubwo no ku bandi.

Ati “Icyo twiteze ni ugufunguka kw’amarembo ya Bruce Melodie no gukorana n’abantu banini. Gukora umuziki mpuzamahanga. Ni indirimbo ibyinitse vuba aha abantu bazamenya uko ikoze. Ni indirimbo nziza abantu bazamenya uko imeze.”

Iyi ndirimbo yakozweho n’abatunganya indirimbo barimo C-Tea Beat ukomoka muri Ghana. Uyu musore ubusanzwe yitwa Jonathan Takyi Mensah akora indirimbo ziri mu njyana zitandukanye zirimo highlife, afrobeat na hip-hop.

C-Tea Beat yagize uruhare kuri album ya Black Coffee yise “Subconsciously”, yatwaye Igihembo cya Grammy Award mu 2022 ibihembo byari bitanzwe ku nshuro ya 64. Iyi album yatwaye Igihembo cya "Best Dance/Electronic Album". Kuri iyi album C-Tea Beat yakozeho indirimbo bise "Flava".

Brown Joel uri mu ndirimbo ya Melodie na Diamond azwi mu ndirimbo zirimo iyi

Imwe mu ndirimbo C-Tea Beat yakoze yamamaye

Bruce Melodie na Diamond bari kwitegura gushyira hanze indirimbo bahuriyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .