Rwanda Fashion week ni kimwe mu bikorwa by’imyidagaduro byateguwe mu rwego rwo gususurutsa abashyitsi bitabiriye inama ya CHOGM mu Rwanda.
Byatangijwe n’abanyamideli bihurije mu itsinda rya [Collective Rwanda].Byari byateguwe neza ku rwego rwo hejuru ndetse byagaragayemo abamurika imideli bamaze kubaka amazina mu Rwanda ndetse n’inzu nyinshi zihanga imideri zari zabukereye.
Mu bamuritse imideri bamaze kubaka izina mu Rwanda harimo; Sonia Mugabo, Houte Baso, Uzi Collection n’abandi.
Nyuma y’uko BK Arena imaze kugeramo abantu bari biganjemo abanyamahanga bitabiriye inama ya CHOGM, ahagana saa kumi n’ebyiri ibirori byari bitangiye.
Imyinshi mu myenda yamuritswe yiganjemo ikorerwa ku Mugabane wa Afurika ndetse yanashimishije abitabiriye ibi birori.
Urebye mu mafoto kimwe n’abari hafi y’Igikomangoma Charles babonye uburyo yanyuzwe cyane n’ibi birori.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!