Umukinnyi wa filime Priyanka Chopra yagaragaje ko bwa mbere ajya kwerekana iwabo Nick Jonas, nyina atigeze abyishimira na gato kubera ko yamujyanye mu masaha y’igicuku.
Uyu mugore w’imyaka 42 yavuze ko bwa mbere ajyana uyu mugabo we w’imyaka 32 iwabo, bari bavuye mu birori bya Met Gala, gusa ntabwo yigeze avuga umwaka.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na “Not Gonna Lie Podcast”. Ati “Ubwo ibirori byari birangiye nijoro, twajyanye aho nabaga. Twari turi i New York muri Hotel ya Carlyle, kandi barimo gufunga. Naramubwiye nti, ‘Mama ari mu rugo. Ashobora kuba akiri maso’.”
Uyu mugore yavuze ko yari yibagiwe kubwira umubyeyi we ko “agiye kuzana umuhungu iwe” saa saba z’ijoro, asanga umubyeyi we aryamye ku ntebe areba filime yitwa ‘Law & Order: Special Victims Unit’.
Agaragaza ko icyo gihe nyina Madhu Chopra yarakaye cyane, Priyanka avuga ko yibuka ko “Yahise yiruka akinjira mu cyumba cye [akavuga] ati, ‘Wari ukwiye kumbwira mbere.’”
Priyanka na Jonas batangaje urukundo rwabo ku mugaragaro mu 2018, bambikana impeta muri Nyakanga uwo mwaka bari mu biruhuko mu Bugereki. Nyuma y’amezi atanu, barashyingiranwa.
Ibyo byishimo byaje kwiyongera ubwo babyaraga umukobwa wabo Malti, ubu ufite imyaka 3, mu Mutarama 2022 binyuze mu gutwitirwa n’undi muntu.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!