Ku wa 1 Mata 2025, umugabo witwa Manzaro Joseph yagejeje ikirego mu rukiko aho ashinja umuraperi Sean Combs uzwi nka Diddy, kuba yaramukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina.
Manzaro avuga ko yahohotewe na Diddy muri Mata 2015, mu birori by’isabukuru y’amavuko y’umuhungu we King Combs.
Mu mpapuro z’ikirego cya Manzaro zabonywe na TMZ, uyu mugabo yavuze ko Diddy yamufashe ku ngufu muri ibyo birori ndetse akamukorera n’ibindi bikorwa biteye isoni bijyanye n’ishimisha mubiri.
Manzaro ashinja Diddy kuba yaranamuhaye ibiyobyabwenge ku gahoto bituma acika intege.
Avuga kandi ko ibyo byose abikorerwa hari ibindi byamamare byabirebaga. Ku ikubitiro yavuze ko umuhanzikazi Beyoncé yamubonye ahohoterwa ndetse ko yari kumwe n’umugabo we Jay-Z ubwo ibyo byose byabaga.
Uyu mugabo kandi yavuze ko umukinnyi ukomeye muri Basketball, LeBron James, yari muri ibi birori kandi ko na we yamubonye amerewe nabi ntagire icyo amufasha. Yongeyeho ko ubwo yabonaga LeBron yari aturutse mu bwogero yambaye isume.
Muri iki kirego kandi harezwemo n’ibindi byamamare byari byitabiriye ibi birori Manzaro avuga ko yafatiwemo ku ngufu na Diddy.
Mu byamamare yavuze harimo umuhanzikazi Gloria Estefan hamwe n’umugabo we Emilio Estefan, ndetse n’umukinnyi wa filime z’urukozasoni Adria English.
Abashyizwe muri iki kirego bihutiye kucyamaganira kure aho nk’umunyamategeko wa Jay-Z na Beyoncé witwa Alex Spiro yahakanye ko bombi bari aho ibi birori byari byabereye muri Florida.
Ni mu gihe umunyamategeko wa LeBron James yabwiye TMZ ko uyu mukinnyi ibyo ashinjwa ari ibinyoma kandi ko atigeze yitabira ibyo birori kuko icyo gihe biba, yakiniraga Ikipe ya Cleveland Cavaliers, kandi ko kuri internet hari amashusho abigaragaza.
Iki kirego gishya gishinja Diddy, cyatanzwe mu gihe hari n’ibindi byinshi bimushinja ihohotera byamutanzweho. Kugeza ubu, uyu mugabo afungiye muri Gereza ya Brooklyn aho ategereje ko urubanza rwe rutangira tariki 5 Gicurasi 2025.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!