Iki kiganiro cyaciye kuri Televiziyo y’u Rwanda, Citizen yo muri Kenya, Clouds TV yo muri Tanzaniya na NBS yo muri Uganda.
Abarushanwa berekanaga impano zabo mu ngeri zitandukanye harimo kuririmba, gucuranga, kubyina no kwiyerekana mu mikino ngororamubiri.
Icyumba cyari cyuzuyemo abantu benshi bahawe amahirwe yo kwirebera irushanwa amaso ku maso n’Akanama Nkempurampaka kagizwe n’Umunyarwandakazi Makeda Mahadoe, Umunya-Tanzaniya Vanessa Mdee, Umunyakenya Jeff Koinange na Gaetano Kagwa wo muri Uganda.
Mu biyerekanye harimo abanyarwanda babiri bose bahiriwe n’iri rushanwa bakaba bazakomeza mu kindi cyiciro.
Uwabanje ni Fidele Fle w’imyaka 37 y’amavuko. Ni umuririmbyi n’umucuranzi wa gitari wakuze ashaka kuba umupadiri nyuma akaza gusanga atari wo muhamagaro we.
Yaririmbye indirimbo yitwa Ne Me Quitte Pas ya Jacque Brel. Ubwo yaririmbaga iyi ndirimbo abantu bose bari batuje bamuhanze amaso, ariko amarangamutima ari menshi ku maso.
Umukemurampaka Vanessa Mdee byagaragaraga ko byamurenze ku buryo yendaga kurira. Fidele yemerewe gukomeza nyuma yo kubona “Yes” enye.
Uruyange ni itorero ribyina gakondo rigizwe n’abana b’abakobwa batanu n’umubyeyi umwe ubaterera akanabavugiriza ingoma.
Abana bana barangwagwa n’inseko ku maso, bamaze kubyina abari mu cyumba cy’irushanwa bose barahaguruka babakomera amashyi, bahita babona amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro.
Uretese abanyarwanda harimo umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi ukomoka muri Uganda, Leyna Kagere, ufite ijwi ry’agahebuzo ku buryo we yahise asimbuka ikindi cyiciro yemererwa kujya muri ½.
Biteganyijwe ko iri rushanwa rizajya ryerekanwa buri Cyumweru, rikazasozwa mu Ukwakira aho uzaritsinda azegukana ibihumbi $50 asaga miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni ku nshuro ya mbere irushanwa nk’iri ribaye ariko hasanzwe hamenyerewe ayo mu bwoko bumwe nka Britain’s Got Talent, America’s Got Talent n’andi.
Reba uko byose byagenze



















TANGA IGITEKEREZO