Imodoka uyu muhanzi yarimo yarasiwe i Las Vegas mu 1996, mu gitero cyamuhitanye. Cyabaye kimwe mu mayobera akomeye atarakemuka mu mateka y’umuziki.
Icyakora, Duane “Keffe D” Davis yatawe muri yombi muri Nzeri 2023, akekwaho kuba ari we wateguye icyo gitero agiye kubiryozwa.
Ku wa 10 Kanama hazatangira gutoranywa abacamanza bazagira uruhare muri uru rubanza ruzabera mu rukiko rwa Las Vegas.
Nyuma yo gutoranywa kw’abagize akanama k’abacamanza, biteganyijwe ko urubanza ruzamara nibura ibyumweru bine. Davis, ufite imyaka 63, naramuka ahamwe n’icyaha ashobora kuzakatirwa gufungwa burundu.
Tupac Amaru Shakur wamamaye nka 2Pac, yarashwe urufaya rw’amasasu avuye kureba umukino w’iteramakofe wari wahuje Bruce Seldon na Mike Tyson, ku wa 7 Nzeri 1996.
Uyu mugabo yahise ajyanwa igitaraganya kwa muganga ariko ku wa 13 Nzeri 1996 ubuzima buza kwanga, kugeza aho byaje gutangazwa ko yitabye Imana azize ibikomere yatewe n’amasasu byatumye aviramo imbere. Yarasiwe mu Mujyi wa Las Vegas ari naho yaguye.
Mu bihe bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga n’iz’amakuru zikomeye ku Isi, hagaragajwe amafoto y’uyu muraperi aherekejwe n’amagambo yakundaga kuvuga amugaragaza nk’umuntu waranzwe n’ibitekerezo bigusha ku mpinduramatwara. Yapfuye afite imyaka 25 yonyine.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!