Ni urutonde twakoze dukurikije uko indirimbo yarebwe, uko yakiriwe ku mbuga nkoranyambaga n’uko yacuranzwe ahantu hatandukanye mu Rwanda, yaba i Kigali no mu ntara.
Izi ndirimbo zirimo iz’abahanzi bamaze kubaka izina mu muziki nyarwanda ndetse n’abandi bazamukanye ingoga, bakagira ibihangano byafashe imitima ya benshi muri uyu mwaka nyamara batari basanzwe bafite izindi ‘hit’ nyinshi. Uretse izisanzwe kandi hariho n’izo guhimbaza Imana.
“Kuba Nisindiye II” - Bruce Melodie x Real Roddy
Ni indirimbo yagiye hanze ku wa 25 Nyakanga 2025. Yaje ikurikira indi Real Roddy yabanje gukora igakundwa mu buryo bukomeye, ikanatuma Bruce Melodie yifuza ko bayisubiranamo. Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Loader naho amashusho akorwa na Gad. Kugeza ubu kuri YouTube imaze kurebwa n’abasaga miliyoni eshatu.
“Tsunami” - Run Up
Ni indirimbo yakunzwe mu 2025 ndetse ihabwa n’igihembo cyo guhiga izindi muri uyu mwaka muri Isango na Muzika Awards[IMA]. Kugeza ubu ni na yo y’uyu muhanzi yarebwe cyane kuko abasaga miliyoni 10 bamaze kuyimamaho akajisho.
“Aah” - Olimah
Tony Iranzi ubusanzwe ukoresha amazina ya Olimah ufite imyaka 21 y’amavuko, ni umwe mu bahanzi muzika nyarwanda yungutse mu 2025.
Iyi ndirimbo ye yarakunzwe karahava yaba mu ngo, kuri radiyo zitandukanye yiharira imyanya y’imbere no ku mbuga nkoranyambaga abantu bayikorera ‘challenge’ karahava. Kuri ubu imaze kurebwa na miliyoni ebyiri n’ibihumbi 400.
“Repete” - DJ Benda ft. Diez Dola
Ni indirimbo yahuriyemo DJ Benda na Diez Dola uri mu basore bari kuzamuka neza. Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 5 Kanama 2025, imaze kurebwa n’abasaga miliyoni enye.
“Delicious” - Phil Emon ft. Nel Ngabo
Iyi na yo umuntu avuze ko ari imwe mu ndirimbo zakunzwe mu 2025 ntabwo yaba abeshye. Ni imwe mu zatumye Phil Emon uri mu bakiri kuzamuka ahangwa amaso. Iyi ndirimbo yakundiwe amagambo ayigize ndetse n’injyana irimo ya Afro Zouk.
“Tombe” - Element
Tombé ni imwe mu ndirimbo zagiye hanze muri uyu mwaka wa 2025 zakunzwe cyane. Element Eleéeh mu mashusho yayo agaragaramo ari kumwe na Sherrie Silver uri mu bakobwa bamaze guhamya ibigwi mu kubyina.
“Folomiana” - The Ben, Chriss Eazy & Kevin Kade
Ni imwe mu ndirimbo zagiye hanze muri uyu mwaka zakangaranyije imbuga nkoranyambaga kuko yahuriyemo abahanzi bo mu bihe bitandukanye. Ni ubwa mbere Chriss Eazy , Kevin Kade & The Ben bari bahuriye mu ndirimbo, ndetse ari kimwe mu byatumye ikundwa cyane.
“Molela” - Ross Kana
Iyi ndirimbo iri mu za Ross Kana zakanyujijeho muri uyu mwaka. Yanditswe na Ross Kana afatanyije na Element Eleéeh wanakoze amajwi yayo. Mix & Mastering byakozwe na Bob Pro mu gihe amashusho yayo yafashwe na Gad.
“N’Imana” - Amalon
Ni indirimbo yongeye kwerekana ko Amalon ari umuhanzi ukwiriye kubahwa no guhabwa umwanya mu muziki nyarwanda. Uyu muhanzi yayishyize hanze amaze igihe kinini asa nk’ucecetse gusa yongeye kwereka abakunzi ko akiri wa wundi ntaho yagiye. Imaze kurebwa na miliyoni eshatu zirenga mu mezi abiri gusa igiye hanze.
“Ngo” - Yampano
Ni imwe mu ndirimbo zambukiranyije umwaka wa 2024 na 2025 kuko yagiye hanze mu Ukuboza 2024. Yakiriwe neza ndetse ituma izina rya Yampano riremera n’uyu munsi ikaba igikunzwe. Yarebwe n’abasaga miliyoni eshanu mu gihe imaze.
“Shenge” - Juno Kizigenza
Ni indirimbo ya Juno Kizigenza yagiye hanze ku wa 13 Mutarama 2025. Ni imwe mu zatangiranye n’umwaka kandi zakiriwe neza cyane ko mu gihe imaze, yarebwe kuri YouTube na miliyoni zirindwi.
“Rosa” - Bruce Melodie
Ni imwe mu ndirimbo za Bruce Melodie zakunzwe kuri album yashyize hanze mu ntangiro za 2025 yise “Colorful Generation”. Iyi ndirimbo igaruka ku mukobwa wujuje byose, ariko kubona umukunzi bikaba byaramubereye ingorabahizi.
“Yebo” - Vestine na Dorcas
Ni indirimbo nshya ya Vestine na Dorcas. Ni imwe mu zo bashyize hanze zakunzwe cyane kuko kuri YouTube yarebwe na miliyoni zirenga 27. Ni imwe kandi mu ndirimbo zakozwe n’Abanyarwanda muri uyu mwaka, yakunzwe mu bindi bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.
“Humura Nshuti” - Alarm Ministries
Ni indirimbo ya Alarm Ministries yagiye hanze mu Ugushyingo uyu mwaka. Yanditswe na Benjamin Serugo, mu gihe uwitwa Siana Ingabire yumvikanamo ayoboye imiririmbire yayo. Iri kuri album iri tsinda riheruka gushyira hanze ryise “Iyo Niyo Data’’. Irimo ubutumwa bwo guhumuriza abantu.
“Nzamutegereza” - True Promises Ministries
Ni indirimbo ya True Promises Ministries yagiye hanze muri Mutarama uyu mwaka. Ni imwe mu ndirimbo abakunzi izo guhimbaza Imana binjiranye mu 2025, bayifashisha mu bikorwa byo kwiyegereza Imana.
Hari n’izindi ndirimbo tutabashije gushyira kuri uru rutonde ariko na zo zakunzwe mu buryo bukomeye nka “Kikankane” ya Kivumbi na DJ Pyfo, “Umeze Bon” ya Rlutta na yo tutakwirengagiza ukuntu yakangaranyije imbuga nkoranyambaga, “Muraho (Laho Freestyle)” yasubiwemo na KidfromKigali X Thedicekid na “Mazi ya Nyanja” ya Kevin Kade.
Hari kandi “Crazy How” ya Lamah, “ Serela’’ ya Shaffy, “Love Lyfe” ya Elvis Lenzy, “Natinatina” ya The Real Gasana, Afrique,Olimah,Sicha one ,Pama & Mercury Sheks, “Phenomena” ya Kenny Sol, “Beauty on Fire” ya Bruce Melodie na Joeboy, “Iyo Niyo Data” ya Alarm Ministries na “Emmanuel” ya Vestine na Dorcas.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!