Kapeke wegukanye ibihembo byinshi muri Zzina Awards yatahaniye bitanu, yegukana ibirimo; ‘Best Male artist’, indirimbo ye Kaba iba ‘Best Song’, ‘Artist of the year’, ‘Best Luga flow/ Rap artist’ nanone Kaba iba ‘Best Luga flow/ Rap song’.
Tracy Melon wabaye uwa kabiri watahanye ibihembo byinshi yatwayemo bitatu birimo; ‘Best female artist’, ‘Best contemporary Urban Artist’ na ‘Best Break through artist’.
Mu bandi begukanye ibihembo harimo; Joshua Baraka watahanye icya Best contemporary song yakesheje indirimbo ye ‘Wrong places’, Mozelo Kids na John Blaq begukanye icya ‘Best inspirational song’ babikesha iyitwa ’My life’, Abafana ba Sheebah Karungi bazwi nka ’Sheebaholics’ begukanye icy’abafana beza.
Karole Kasita na Elijah Kitaka begukanye igihembo cya ‘Best Dancehall song’ kubera indirimbo ye ’Go Remix’, Mickey seems 2Funny yegukana icy’umunyarwenya w’umwaka, Jacob Kiplimo ahabwa icy’ukora siporo w’umwaka.
Dokta Brain yahembwe nk’umwanditsi mwiza w’indirimbo, Karole Kasita ahembwa nk’umuhanzi mwiza wa Dancehall, ’Somebody’ ya Sheebah Karungi ihembwa nk’indirimbo ya Afrobeats y’umwaka, ‘See you tonight’ ya Mega256 na Cindy Sanyu ihembwa nka ‘Best Collabo’.
Iryn Namubiru yashimiwe nk’umuhanzi w’umunyabigwi muri Uganda mu gihe BassBoi we yahawe igihembo cy’umu-Producer w’umwaka.
Ibi birori byaranzwe n’ubwitabire buke bw’ibyamamare mu muziki wa Uganda cyane ko n’abatsindiye ibihembo bose batagiye kubifata, ni mu gihe abatarigeze babihatanira bo batahagaragaye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!