Amashusho ya Lynda Ddane akomeje kugarukwaho ni ayafashwe ubwo yari yitabiriye igitaramo cya ‘Etania’s Becoming Life Of The Party’ cyabereye kuri ‘Lugogo Hockey Grounds’ i Kampala muri Uganda, mu mpera z’icyumweru.
Uyu mukobwa yari yambaye umupira uzwi nka “crop top” ugaragaza igice kinini cyo ku nda.
Yari yambaye n’ikabutura ngufi igaragaza imiterere y’amatako.
Iyi myambarire ye yavuzweho cyane, bamwe bavuga ko ari imyambarire idakwiriye abandi bakibaza ku mubiri we n’ibindi bigaruka ku buryo yabyibushye cyane.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Lynda Ddane, yavuze ko adashobora kubaho uko abandi babishaka.
Ati “Si bose bazabyumva, ariko nakomeza guhitamo imyitwarire kurenza imigaragarire y’inyuma”.
Mugenzi we witwa DJ Viana Indi yavuze ko abantu bakwiye kureka umuco wo gukwena abantu ku buryo bagaragaramo inyuma, bambara cyangwa babaho.
Lynda Ddane si ubwa mbere agarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera imiterere y’umubiri we.
Muri Gashyantare ya 2026 yavuze ukuntu yababajwe n’abamusebyaga bavuga ko yatakaje ibilo mu 2024 icyo gihe binavugwa ko yaba yaranduye virusi itera SIDA gusa we abyamaganira kure.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!