Iri tsinda rizwi cyane mu ndirimbo nka Gutamiiza ryakoranye na Goodlyfe, Gutujja ryakoranye na Rema, No you No Life ryakoranye na The Ben n’izindi nyinshi.
Iri tsinda kuri ubu rifatwa nka rimwe mu bahanzi bagezweho muri Uganda ndetse bamwe mu bakurikiranira hafi umuziki ntibatinya no guhamya ko riri mu bayoboye umuziki wa Kampala.
Iri tsinda ry’abasore batatu ryakoranye indirimbo na Dj Pius umaze kugira izina rikomeye muri Uganda dore ko yakoranye n’abahanzi babo bakomeye nka Jose Chameleone, GoodLyfe, Karole Kasita n’abandi.
Iyi ndirimbo yabo nshya ’Sugar’ yagiye hanze iri kumwe n’amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Aaronaire Picture, mu gihe mu buryo bw’amajwi yakozwe na Artin Pro.
Kuri buri ruhande iyi niyo ndirimbo ya mbere bashyize hanze mu mwaka wa 2020.
Reba indirimbo ’Sugar’ itsinda B2C ryakoranye na DJ Pius



















TANGA IGITEKEREZO