Iki kigo kivuga ko utazabikora kare azacibwa amande aremereye, harimo no kuba yafungwa.
Abarebwa n’iri tangazo barimo abahanzi, abataramyi, abanditsi, abatunganya umuziki mu majwi (producers) n’abamenyekanisha ibikorwa by’abahanzi.
Abandi barimo abategura ibitaramo, ba nyiri utububari n’amahoteli, n’abandi bafite aho abantu bahurira n’ibikorwa by’imyidagaduro byinjiza amafaranga.
Komiseri wungirije ushinzwe ibikorwa rusange muri URA, Ibrahim Bbosa, yavuze ko urwego rw’imyidagaduro rushobora gutanga umusanzu ukomeye mu isanduku ya leta.
Yabwiye Nile Post ati "Ubu ni bumwe mu buryo bwo kongera imisoro, ni ngombwa ko uwinjiza wese agomba gusora yaba umuntu ku giti cye cyangwa ikigo cy’ubucuruzi."
"Umuntu ku giti cye cyangwa ubucuruzi basabwa kumenyekanisha imisoro, kuko ibi bifasha mu kubara iyo umuntu agomba kwishyura bitewe n’inyungu yakiriye."
Nta gihe ntarengwa cyatanzwe kuri iyi gahunda, gusa abari mu bikorwa by’imyidagaduro basabwe gutangira gusaba nimero iranga umusoreshwa biciye ku rubuga rwa internet rwa URA.
Biravugwa ko uzananirwa gukora ibi azahanishwa amande kuva kuri 1,000,000 UGX kugeza kuri 3,000,000 UGX, cyangwa agahabwa igifungo cy’imyaka ibiri ariko kitarengeje imyaka itandatu.
Ikigo cy’ibarurishamibare muri Uganda (UBOS) kivuga ko uruganda rw’imyidagaduro rushobora gutanga miriyali 47.1 z’amashilingi mu bukungu bwa Uganda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!