Nubwo bimeze gutyo, hari abahamya ko kuri iki gihe abantu bagifite iyo myumvire bibeshya kuko utunze benshi kandi bamwe bakaba bararetse ibyo bize bakiyegurira kuwukora buri munsi nk’umwuga.
Muri abo harimo Uwase Rwagasana Saidath uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Saddie Vybez. Uyu mukobwa ubusanzwe avuka mu bana 14, bavukana kuri se na nyina.
Mu mashuri yisumbuye yize “Electronic Telecommunication’’ naho kaminuza yiga “Mechanical Design Engineering” aho yabyize mu Bushinwa guhera mu 2018 kugeza mu 2022. Kubyina byo yabyize binyuze mu mahugurwa.
Bitandukanye n’abandi babyinnyi benshi mu Rwanda, uyu mukobwa ntabwo akunze kugaragara mu ndirimbo ahubwo yifashishwa cyane mu bitaramo bitandukanye.
Mu bahanzi bamaze gukorana harimo Ariel Wayz, Juno Kizigenza, Bruce Melodie bakoranye muri BAL no mu gitaramo yakoreye i Burundi,Joshua Baraka ugezweho muri Uganda n’abandi.
Uko yatangiye kubyina bya kizungu
Mu kiganiro yahaye IGIHE yavuze ko yakuze akunda kubyina ariko yiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, yatangiye abyina gakondo ya kinyarwanda kubera ko ababyeyi be batari bashyigikiye ibyo kubyina bya kizungu nubwo na gakondo batabyumvaga neza.
Ati “Natangiye mbyina imbyino gakondo kuko nari nkiri muto, ababyeyi batabyumva cyane ko no mu mashuri ari byo byahabwaga agaciro cyane. Kubyina bya kizungu na byo nabonaga mbishoboye, ndeba ku ishuri abasore babyinaga, ntangira kubikunda. Ariko nabikunze bwa mbere njya kuri Rafiki i Nyamirambo kubireba.”
Avuga ko icyo gihe abibona kuri Rafiki byari mu 2017 ndetse nyuma yo kubikunda cyane ko yabyiyumvagamo yahise atangira kubyitoza, abikora by’umwuga mu 2018 ubwo yari asoje amashuri yisumbuye.
Uyu mukobwa avuga ko muri uwo mwaka,yagiye kwiga mu Bushinwa akaba ari bwo noneho akabya inzozi ze, kuko yari yisanzuye kurusha uko byari bimeze mu Rwanda.
Atunzwe no kubyina ariko asuzugurwa buri munsi…
Saddie ngo nubwo atabura ibicantege byinshi ariko atajya arekura burundu ngo yumve yareka kubyina. Avuga ko hari abajya bamuganiriza bakamubaza ibyo yize bamara kubyumva bakamubwira ko yakabaye ari byo akora.
Ati “Baradusuzugura. Hari abasuzugura umurimo wacu umunsi ku wundi cyane cyane uhura n’umuntu akakubaza ngo ukora iki? Ukamubwira uti ndi umubyinnyi ati ‘none se niko kazi ukora? Ubu se bikubeshejeho? Akakubaza ngo wize iki ? Wamubwira akakubwira ngo reba nk’ibi bintu wize ariko ukaba uri umubyinnyi ariko na none kubyina ni byo byongera bikantera imbaraga.’’
“Kubyina ni byo bintunze nubwo mba mfite utundi tuntu ku ruhande. Utekereza ko ndi imburamukoro, twese icyo turwanira ku isi ni ukubaho, kandi sindabura aho kuba, sindaburara, sindabwirirwa mbese ikintu cyose nkeneye mu bushobozi bwanjye ndakibona.”
Zimwe mu ngorane zituma ashaka kubivamo!
Yabyiye IGIHE ko akenshi udafite umutima wihangana uri umubyinnyi wakwisanga warabivuyemo, kubera ukuntu akenshi abantu babafata noneho waba uri umukobwa bigahumira ku mirari.
Ati “Ababyinnyi baradusuzugura cyane. Uba ufite umuntu ushaka kugukoresha ku bw’inyungu ze ugafunga umwuka ugakomeza [...] Hari ababa bashaka ko mbyina mu ndirimbo zabo ku buntu, bashaka kumenyekanisha ibikorwa byabo nkabyanga.’’
Saddie nk’umwe mu bakobwa bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kazi ke, akavuga ko rimwe na rimwe hari abaza batanga ibitekerezo, ubona bitaboneye na gato.
Ati “Hari abantu bavuga ibintu bibi. Akakubwira ati ‘ufite ikibuno cyiza’, cyangwa ntatinye kukubwira ngo wagiye ubyina muri ubu buryo ko ari bwo bukurura abantu kandi njye icyo mba nshaka ni uko abantu babona impano yanjye kuruta ibindi. Gusa, iyo umuntu ashatse kuza ambwira amahomvu, mpita mubwiza ukuri nta guca ku ruhande.’’
Akomeza avuga ko hari igihe ashaka kubireka akajya gukora ibyo yize ariko na none kubera inzozi afite akongera akigarura.
Kuri we ngo byonyine kugira ngo umubyinnyi abashe gutekereza ikintu gitandukanye n’icyo yabyinnye ubushize, ni ikintu kigaragaza imbaraga bakoresha.
Saddie Vybez agaragaza ko kuri we kubyina bimufasha kuruhuka bikanamubera umuti w’ibibazo byose yaba afite.
Mu babyinnyi akunda anafatiraho urugero barimo uwitwa Latrice Kabamba ufite inkomoko muri RDC ariko uba muri Aziya ndetse na Sherrie Silver ukomoka mu Rwanda umaze kubaka izina ku rwego rw’isi.
Reba ikiganiro IGIHE yagiranye na Saddie Vybez



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!