Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mu ijoro ryo ku itariki 8 Gicurasi 2024, The Ben yasobanuye ko yakoranye indirimbo 2 na Israel Mbonyi. Ati “Iya mbere yararangiye ariko hari n’indi ya kabiri. Mbonyi twakoranye indirimbo 2.”
The Ben yakomoje ku ndirimbo yakoranye n’abandi bahanzi barimo umunyamakuru Uncle Austin, n’abahoze bagize itsinda rya Tuff Gang. Indirimbo yakoranye n’abari bagize itsinda rya Tuff Gang imaze igihe kuko na Jay Polly yayiririmbyemo atarapfa.
The Ben yanahishuye ko hari indirimbo ya kabiri azakorana na Diamond Platnumz ndetse noneho akazayicuruza ku mbuga nkoranyambaga ze bitandukanye na ‘Why’ yashyizwe ku mbuga zicuruza imiziki za Diamond Platnumz.
Uyu muhanzi witegura kujya gutaramira muri Amerika yavuze ko afitanye umubano wihariye na Meddy ku buryo bishoboka cyane kuba bazahuza bagakorana indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana.
Ati “Njyewe na Meddy duhuje byinshi. Twakoranye indirimbo mu bihe byashize rero n’ejo bundi dushobora kuzavugana, tukaba twakorana indirimbo kuko nta kigoye kirimo.”
The Ben yatangaje ko atatunguwe no kwakira agakiza kwa Meddy kuko n’ubundi na mbere hose yari umurokore ahubwo icyabayeho ni “Ukumaramaza”.
Mu 2019, The Ben yafashije umuhanzi Shaffy biciye muri sosiyete yitwa Rockhill. Ku kuba nta kanunu k’iyi sosiyete, yagize ati “Twari twariyemeje gukora ibintu byinshi kuko Rockhill irimo ibyiciro. Rockhill rero ubu ihugiye mu bindi bikorwa bitari ibya muzika nzasobanura mu minsi iri imbere.”
The Ben yavuze kuri Green P uri ku gitutu cyo gushyira hanze indirimbo zirimo iyo yakoranye na The Ben. Yasobanuye ko nk’umuvandimwe ababazwa n’ibimuvugwaho ariko na none nta cyo yabikoraho.
Ati “Uyu mwaka dufite ibyo tuzakorana kandi bizatanga umusaruro. Birambabaza ariko na none si ko kuri, icya mbere Green P ni umunyabwenge, afite uko ategura ibintu bye, njyewe ndahari, nzamushyigikira ariko na we azi icyo gukora.”
Pamela azabyara Imana nibishaka
Mu mpera za 2023, The Ben na Pamela bakoze ubukwe. Nyuma nta makuru y’uko Pamela yaba atwite cyangwa se niba badafite gahunda yo kwibaruka mu bihe bya vuba nk’uko abashakanye bashobora kwiha igihe gihagije cyo gutegura ibyo kubyara.
The Ben yagize ati “Ibyo bintu mwabyihoreye! Icyo nzicyo ntabwo wamenya ibyo gutwita, igihe cy’Imana ntabwo gihusha, nibiba muzabimenya.”
The Ben yanakomoje ku mpinduka zamubayeho nyuma yo gushakana na Pamela. Ati”Nabaye umugabo! Mbere nari umusore. Njyewe hahindutse byinshi birimo gufata inshingano.”
Ku byo kujya gutura muri Amerika, yasubije ko nta gahunda ihari kandi najya gutaramira muri Capital One Arena azajyana na Uwicyeza Pamela. Ati “Amerika ni aho kujya gukura amafaranga cyangwa se ubumenyi, ukagaruka ukaza gutura mu rugo. Ntabwo Pamela yakwifuza ko tuzatura muri Amerika kuko hano ni mu rugo”
Reba ikiganiro The Ben yavugiyemo imishinga itandukanye
Video: Nathan Niyomusafiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!