Ubushakashatsi bwasohotse ku rubuga ‘Social Indicators Research’ muri Mata 2025, bwakozwe hifashishijwe amakuru yakusanyijwe ku baturage b’u Bwongereza, bwahawe izina rya ‘Household Longitudinal Study’ bwagaragaje ko gutunga imbwa, bishobora gutuma umuntu yiyumva neza nk’uko umuntu waryohewe mu rushako aba yumva anezerewe, cyangwa uwongejwe amafaranga menshi ku mushahara we.
Mu Rwanda benshi mu mubare w’abaturage mu bihe byo hambere, bifashishaga iri tungo mu kurinda urugo cyangwa se guhiga ngo babone akaboga ko gushyira imbere y’imbavu. Ubu, si ko bimeze kuko abenshi baritunze mu buryo bwo gusabana na ryo ariko na none hari abakiryifashisha mu gucunga umutekano w’ingo zabo n’uw’ahandi hantu hatandukanye.
IGIHE yasuye Dog Haus, isanzwe ifasha umunsi ku wundi abafite imbwa. Mu kiganiro twagiranye na Mugisha Ngabonzima Dieubon usanzwe ari umutoza w’imbwa muri iki kigo, yavuze ko batangiye iki gikorwa mu 2021 aho bari bagamije gufasha abantu gutunga imbwa yishimye binyuze mu kumenya uko zigomba guhabwa imipaka ntarengwa, kuganira nazo n’ibindi.
Uyu musore yivuga nk’umuntu wakuze akunda imbwa, akaba ari nayo mpamvu yisanze muri Dog Haus.
Ati “Njye nakuze nkunda imbwa nzitunga kuva nkiri umwana muto, namenye n’uko wagirana umubano mwiza n’imbwa. Byaje ari nk’impano, ariko nyuma yaho nafashe amasomo atandukanye arimo ayo nakoreye kuri internet ndetse no muri Kenya.”
Avuga ko buri mbwa igira imyitwarire biturutse ku buryo aho yaturutse cyangwa se aho yavukiye bashakaga ko ibaho. Avuga ko akenshi imbwa zikomoka ku birura ku buryo kugira ngo ziyumvemo izindi nyamaswa bigasaba kuzivanga n’izo zindi.
Ati “Imbwa nyinshi bazirema bitewe n’icyo umuntu ashaka. Hari izitozwa ibijyanye n’umutekano, izo kubana n’abana ibamara irungu n’ibindi. Hari izo barema mu buryo ziba inshuti n’izindi ngenzi zazo, hakabaho n’izindi zitaba inshuti n’abantu byoroshye ariko byanyura mu kuzifata neza zikagenda ziyumvamo abantu.’’
Imbwa zikenera ‘care’...
Mugisha Ngabonzima Dieubon yavuze ko imbwa nazo akenshi zikenera kwitabwaho ku buryo hari zimwe, zitishimira umuntu wayiciririye kubera kudahabwa umwanya nawe.
Ati “Iyo uri umuntu uhora uhuze hari ubwoko bw’imbwa tutakugira inama yo gutunga, ariko na none hari izo twakubwira zidakenera kwitabwaho cyane. Hari imbwa zikenera kwitabwaho mu buryo bwihariye. Hari n’izindi ziba ari insirimu ku buryo iyo uyizanye mu rugo ntihagire akazi uyiha yangiza byinshi, aribwo usanga zirya intebe n’imisego zikangiza utuntu twinshi. Imbwa ni nk’abana.”
Arakomeza ati “Hari izo utasiga mu rugo ngo ujye ku kazi, hari izo ujya mu bwiherero uzisize muri ‘salon’ bikaba ikibazo. Ariko, twe iyo utwegereye turazitoza, zigahinduka bitewe n’uburyo ushaka.”
Avuga ko muri Dog Haus icyo bakora ari ugusigarana imbwa mu gihe ba nyirazo bagiye hanze bazamara ukwezi cyangwa amezi abiri. Agaragaza ko batazitaho mu bijyanye no kuzivura, ahubwo icyo bakora ni ukuzifasha kugirana umubano n’izindi, gukora siporo, kureba niba nta kibazo zifite ku mubiri kugira ngo bazijyanye kuzivuza no kuzigaburira.
Mugisha avuga ko imbogamizi bahura nazo ari abakiliya babo bazana imbwa ariko batazi icyo bazishakaho. Ati “Akaguhereza imbwa akakubwira uburyo ashaka ko imera, ariko atari cyo yagenewe. Hari imbwa ziba zarakomotse ku babyeyi badafite ubushobozi bwo gukora icyo kintu kuko akenshi imyitwarire y’imbwa ituruka ku turemangingo twayo cyangwa se amateka yagize.’’
Amateka y’imbwa agira ingaruka mbi cyangwa nziza ku myitwarire yayo…
Akomeza asobanura ko imbwa uko umuntu yayifashe biyigiraho ingaruka nziza cyangwa mbi.
Ati “Nk’imbwa iyo zikiri nto hari abantu baba batazi uburyo zitabwaho. Ushobora gufata ikintu iriramo cyangwa se ikintu ushobora gukubita kikagira urusaku rwinshi ya mbwa itarigeze icyumva, kikayihungabanya buri gihe yumvise urwo rusaku. Cyangwa se akabwa kakiri gato ukajya ugakubita. Iyo mbwa ishobora gukura itajya imbizi n’abantu ndetse ibanga biteye ubwoba cyangwa se ikagira ubwoba bwinshi ku bantu. Iyo uyifashe neza hari uburyo igirana umubano mwiza n’abantu.”
Kuri ubu Dog Haus yateguye iserukiramuco ry’imbwa ryahawe izina rya ‘Dog Fest Kigali’. Ibi ni ibirori by’abakunzi b’imbwa bigiye kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda. Ni igikorwa kidasanzwe cyagenewe abakunzi b’imbwa kizabera mu mujyi wa Kigali muri Kimironko ahitwa Amashyo Grounds, tariki ya 14 Nzeri 2025.
Bimwe mu byamamare bitunze imbwa bikomeje kugenda byerekana ko bizitabira iki gikorwa mu rwego rwo kuhazana imbwa zabo kugira ngo zihidagadurire.
Miss Rwanda 2020 Ishimwe Naomie abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko imbwa ye itazacikanwa n’ibi birori, ndetse na Kayumba Darina nawe wanyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda, yatangaje ko azitabira iri serukiramuco asaba n’inshuti ze kutazacikanwa.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!