00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuyobozi bwa Kigali Universe bwamaganye ibyo gufunga Papa Cyangwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 November 2025 saa 10:52
Yasuwe :

Umuyobozi ushinzwe ibirori muri Kigali Universe, Kenny Mugarura, yavuze ko batumva uburyo Papa Cyangwe ari kubashinja kumufunga binyuranyije n’amategeko kuko iyo biba byarabaye aba ari ikibazo yakemuye akirekurwa.

Ibi Kenny Mugarura yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE nyuma yo kumva no kubona ibyo Papa Cyangwe ashinja Kigali Universe abereye umuyobozi ushinzwe ibirori n’ibitaramo.

Papa Cyangwe abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko atishimiye serivise yahawe na Kigali Universe, avuga ko atari ahantu yakwishimira kurangira undi muhanzi kuhakorera.

Mu magambo ye yagize ati “Kigali Universe ntabwo muri abantu beza, nyuma y’igitaramo mwaramfunze mu buryo butemewe kuva saa munani kugeza mu gitondo saa kumi n’ebyiri […] mwibaze ko igitaramo nahakoreye, amafaranga yose n’imbaraga nashoyemo yewe n’abantu barenga igihumbi baje kunshyigikira ngo nta n’ijana bampaye.”

Ku rundi ruhande, Kenny Mugarura ushinzwe ibirori n’ibitaramo muri Kigali Universe yahakanye amakuru yo gufunga Papa Cyangwe, ahamya ko iyo biba byarabaye atari ibintu yari bumarane iminsi itatu.

Ati “Tuvugishe ukuri, ntabwo abantu bagufunga binyuranye n’amategeko mu Rwanda nta n’uwakwambura telefone ngo umare iminsi itatu nta rwego uriyambaza, noneho naho uviriyeyo ngo uvuge nabwo ntugane inzego ahubwo ukabikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.”

Kenny Mugarura yavuze ko ikibazo cyabayeho ari uko wenda Papa Cyangwe yakoze igitaramo ibyakivuyemo ntibihure n’ibyo yifuzaga ibyo we yakwita guhomba, bityo aho kwiyakira agashaka gutera ubwoba Kigali Universe yifashishije imbuga nkoranyambaga.

Rugaju Reagan umuvugizi wa Kigali Universe we yabwiye Isibo FM ko uyu muhanzi yasubira mu masezerano akareba icyo yavugaga, bityo icyo yabona kitubahirijwe akaba aricyo yaburana ariko aho azi ko yabeshyeye iyi nyubako ho akaba yayisaba imbabazi.

Ku kijyanye no kuba uyu muhanzi yarafungiwe muri Kigali Universe, Rugaju yavuze ko ataribyo, ahamya ko ayo ari amakuru atangaje kuko nyuma y’igitaramo uyu muhanzi yagize umwanya wo kuganira no kurangizanya n’abari bamukodesheje ibyuma (yari yakuye hanze y’iyi nyubako) kuko hari ibyo atari yabishyuye.

Aha niho Rugaju yahereye ahamya ko kuba abantu bakwicara baganira ku ku buryo bishyurana ataribyo byakiswe gufungwa.

Abajijwe ku bijyanye no kuba uyu muhanzi atarabonye amafaranga, Kenny Mugarura yavuze ko icyo uyu muhanzi yakabaye akora ari ugusoma amasezerano bagiranye ubundi akaba yabaza uko iby’amafaranga bihagaze bakamwereka buri kimwe.

Ikindi uyu muyobozi yagiriyeho inama Papa Cyangwe ni uko mu gihe yaba atanyuzwe n’ibyo yeretswe yagana inkiko kuko Kigali Universe ari ikigo gikorera mu Rwanda rukurikiza amategeko aho gukomeza kugiharabika.

Ubuyobozi bwa Kigali Universe bwamaganye ibyo gufunga Papa Cyangwe
Ubuyobozi bwa Kigali Universe bwavuze ko nta buryo bwari gufunga Papa Cyangwe batamwambuye telefone ngo nibamurekura ntiyiyambaze inzego zibishinzwe
Papa Cyangwe yagiriwe inama yo gusoma neza amasezerano afitanye na Kigali Universe hanyuma atanyurwa n'ibyavuye mu gitaramo akaba yakwiyambaza inzego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages