00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubutumwa bwa bamwe mu bahanzi binjiye mu gifungo cya Ramadhan

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 10 July 2013 saa 03:33
Yasuwe :

Benshi mu bahanzi bazwi mu Rwanda akenshi ntihakunze kumenyekana amadini basengeramo, ariko nk’iki gihe cy’igisibo ku bayisilamu, n’ibindi bihe bidasanzwe mu madini, abahanzi bagaragaza aho basengera.
IGIHE twegereye bamwe mu bahanzi b’abayisilamu tubabaza uko bumva iki gihe kiba kidasanzwe, ariko nanone batanga ubutumwa.
Benshi muri aba bahanzi batangarije IGIHE ko biteguye gusiba ko nta gahunda n‘imwe bumva yababuza gusiba kuko batifuza kubura imigisha y’iki gisibo, kandi ngo (…)

Benshi mu bahanzi bazwi mu Rwanda akenshi ntihakunze kumenyekana amadini basengeramo, ariko nk’iki gihe cy’igisibo ku bayisilamu, n’ibindi bihe bidasanzwe mu madini, abahanzi bagaragaza aho basengera.

IGIHE twegereye bamwe mu bahanzi b’abayisilamu tubabaza uko bumva iki gihe kiba kidasanzwe, ariko nanone batanga ubutumwa.

Benshi muri aba bahanzi batangarije IGIHE ko biteguye gusiba ko nta gahunda n‘imwe bumva yababuza gusiba kuko batifuza kubura imigisha y’iki gisibo, kandi ngo n’utazabishora, kubera impamvu zitamuturutseho yituguye kwishyura iminsi atazasiba nyuma y’igisibo cya Ramadhan rusange.

Dore ubutumwa bwa bamwe muri bo:

Ama-G (Amani): Igisibo ni igihe umuyisilamu wese agomba kubaha, n’utacyubahiriza aba azi neza icyo agomba gukora.

Danny Nanone (Ntakirutimana Mudaslu): Ndifuriza abahanzi b’abayisilamu n’abandi bose kwihangana bakitabira iki gisibo kuko ari igihe cy’imigisha, kabisa itabacika!

Nizzo (Muhamedi): Uko nshoboye nzagerageza gukora ibikorwa by’urukundo, ariko nasaba abasilamu gusengera abatabasha gusiba kuko bahari, kandi bakazirikana n’abatabona ifutari.

Fireman: Ndasaba abahanzi bagenzi banjye b’abayisilamu kumva ko yego n’ibitaramo ari byiza ni kuko ari akazi, ariko ntibirengagize igihe cy’igisibo ni igihe cy’imigisha, niyo mpamvu nsaba abasangirangendo kwitabira igisibo gitagatifu, imigisha itabacika.

Young Grace (Housna): "Nasaba umuyisilamu wese kumva ko igihe cy’igisibo ari igihe cyo kureka ibyaha yakoraga, nka njye ku giti cyanjye hari ibyo nzareka, aho kujya mu bitaramo ahubwo nzihatira gukora ibikorwa birimo gusura impfubyi n’abandi bababaye”.

Sandra Miraj: Amazina ye ni Alliah ati “Mbere na mbere ndifuriza igisibo kiza aba Islam, nsaba Imana ngo itugirire imbabazi idukize ibyaha, iturinde umuriro wa Djahanamu, ku bahanzi nabasaba ko bakora ibitaramo, ariko akazirikana ibine nk’ibi by’igisibo.

Bull Dog: “Abahanzi n’abandi bayisilame mwitabire igisibo muharanira kwitwara neza, gusa sindamenya neza niba nzasiba kubera akazi ndiho (amarushanwa ya PGGSS 3)”.

Tizzo: Hari igihe nk’abahanzi b’abayisilamu n’abandi dutwarwa n’ibyiza birimo ibitaramo tukibagirwa igisibo, ibyo sibyo. Nabaha ubutumwa bwo kwitabira igisibo. Imana ikabababarira ibyaha byose bakoze umwaka ushize.

Abandi bahanzi basanzwe bazwi ko ari abayisilamu twavuga nka Jay-Polly, Ally Soudy, Mahomet mu itsinda rya TNP, n’abandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages