00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarimo Niragire France bari mu Bushinwa mu nama yiga ku guhanga ibishya mu buhanzi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 September 2026 saa 04:11
Yasuwe :

Abahagarariye ibihugu bitandukanye barimo Abanyarwanda babiri, bateraniye mu Bushinwa mu nama yiswe ‘Seminar on Art Innovation and Management under the Global Civilization Initiative (GCI)’, igamije kungurana ubumenyi ku iterambere ry’ubuhanzi, guhanga ibishya no kunoza imicungire y’urwego rw’umuco n’ubuhanzi.

Iyi nama iri kubera mu Bushinwa kuva ku wa 27 Kanama kugeza ku wa 9 Nzeri 2026, ni urubuga rwo guhuza abahanzi, abayobozi n’abakora mu nzego z’umuco n’inganda ndangamuco baturutse mu bihugu bitandukanye.

U Rwanda ruhagarariwe muri iyi nama na Niragire France, Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abahanzi, hamwe n’umubitsi wayo, Rwagasana Braddock Le Sage, unashinzwe gushakira Inama y’Igihugu y’Abahanzi ubushobozi.

Uretse abahagarariye u Rwanda, abandi bitabiriye iyi nama baturuka mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, Ethiopia, Zimbabwe, Afurika y’Epfo, Cape Verde, Pakistan, Iraq na Barbados, ndetse n’ibindi.

Iyi nama iri kwibanda ku kurebera hamwe uko ubuhanzi bushobora gutezwa imbere hifashishijwe ibishya, ikoranabuhanga n’imicungire inoze, ndetse n’uko ibihugu byasangira ubunararibonye mu kubungabunga umuco no kuwugeza ku ruhando mpuzamahanga.

Hazarebwa kandi uburyo umurage ndangamuco, ubuhanzi gakondo n’ubuhanzi bugezweho bishobora guhuzwa, bikabyara ibihangano bishya kandi bigatanga umusanzu mu iterambere ry’ubukungu bw’ibihugu.

Abitabiriye iyi nama bafite kandi amahirwe yo kumenya uburyo u Bushinwa bukoresha ikoranabuhanga mu kubungabunga umurage ndangamuco no guteza imbere inganda ndangamuco, ndetse no gusangira ubunararibonye n’abandi bitabiriye iyi nama.
Muri rusange, iyi nama ni umwanya wo gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu mu guteza imbere ubuhanzi, umuco n’inganda ndangamuco, hibandwa ku guhanga udushya no gukoresha ikoranabuhanga mu kubungabunga no guteza imbere umurage w’ibihugu.

Niragire France ni umwe mu bahagarariye u Rwanda muri iyi nama
Ni inama yitabiriwe n'ibihugu byinshi
Niragire France yatanze ikiganiro muri iyi nama
Nyuma y'iyi nama abayitabiriye bafatanye amafoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages