00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburanga bwa Nicki Minaj bwatumye Trump arabya indimi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 July 2026 saa 02:57
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze amagambo yatumye benshi batungurwa ubwo yashimaga umuhanzi ukomoka muri Trinidad na Tobago ariko ukorera umuziki muri Amerika, Nicki Minaj, amugaragaza nk’umuntu wubahwa kandi ufite uburanga.

Trump yabigarutseho ubwo yabwiraga Nicki Minaj abari bitabiriye ibirori byo gusangira byabereye muri White House ku wa 6 Nyakanga 2026. Mu gihe yashimagizaga impano ya Nicki Minaj n’uburyo yamushyigikiye ku mugaragaro, Trump yongeyeho amagambo amwerekeyeho ku giti cye avuga ko “ashimishije cyane”.

Ati “Turi kumwe kandi n’umugore wubahwa kandi w’uburanga buhebuje. Ni inshuti ikomeye, umuntu w’agatangaza, umugore wubahwa na buri wese kandi ufite impano nyayo; turi kumwe na Nicki Minaj.”

Aya magambo yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bagize icyo bayavugaho. Nicki Minaj na we yasangije amafoto y’uwo muhango ku rubuga rwa X, agaragaza ko yakiriye neza amagambo ya Trump.

Ati “Wow! #WhiteHouseBarbie ndi kumwe na Perezida nkunda kurusha abandi bose.”

Si ubwa mbere Nicki Minaj agaragaye ari kumwe na Trump. Mu mezi make ashize, uyu muraperi yari yitabiriye inama ya Trump Accounts Summit yabereye i Washington, aho yavuze ko ashobora kuba ari we muntu wa mbere ukunda Trump, ndetse anavuga ko atitaye ku bamunenga.

Nicki Minaj ni umwe mu bahanzi b’abagore bakomeye mu njyana ya rap, akaba azwi ku rwego mpuzamahanga kubera indirimbo ze zakunzwe cyane n’uruhare yagize mu guteza imbere umuziki wa hip-hop.

Nicki Minaj yatumiwe muri ibi birori byabereye muri White House

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages