00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubumenyi bwa Utah Nice bwatunguye Chriss Eazy (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 May 2026 saa 09:34
Yasuwe :

Chriss Eazy yatangaje ko yatunguwe bikomeye no gusanga Utah Nice afite ubumenyi mu gutunganya amashusho y’indirimbo ku rwego rw’uko ari we wikorera ize.

Ibi Chriss Eazy yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo we na Utah Nice bari mu kumenyekanisha indirimbo yabo nshya bise ‘My mind’.

Ati “Nari nzi ko ari njye muhanzi njyenyine wikorera ‘editing’ y’amashusho y’indirimbo mu Rwanda, ariko na we nasanze abyikorera, na byo ni ikindi kintu cyanshimishije.”

Nubwo afashwa n’abavandimwe be Isimbi Nailla ndetse na Cedric Dric basanzwe bazwiho ubuhanga mu gufata no gutunganya amashusho y’indirimbo, Utah Nice na we yemeza ko afite ubumenyi mu kuyatunganya.

Ku rundi ruhande, Utah Nice uri mu bakobwa bari kuzamuka neza mu muziki w’u Rwanda muri iyi minsi, yemeje ko zari inzozi ze gukorana indirimbo na Chriss Eazy bahuriye mu yitwa ‘My mind’.

Utah Nice watangiye umuziki mu 2023 nyuma yo kurangiza amasomo mu ishuri rya muzika ry’u Rwanda, yavuze ko yakundaga indirimbo za Chriss Eazy nka Faster n’Amashu.

Ati “Zari inzozi zanjye, natangiye kuririmba ari umuhanzi nkunda uretse kuba ari umuhanzi wubatse izina ariko ibyo akora arabizi. Ndashima ko nyuma na nyuma byabaye!”

Utah Nice yemeza ko ubusanzwe yabonaga Chriss Eazy ari umusore utuje cyane ariko mu gihe bamaranye ngo yaje gusanga ari akunda gusetsa cyane.

Chriss Eazy yatunguwe bikomeye no gusanga Utah Nice ufite ubumenyi mu kwikorera amashusho y’indirimbo
Utah Nice ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza mu muziki w'u Rwanda
Utah Nice na Chriss Eazy bakoranye indirimbo nshya bise 'My mind'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages