M. Iréné ari mu myiteguro n’ubukwe bwe na Nikuze Liliane, umukobwa utuye mu Bubiligi bamaze igihe bakundana ndetse mu minsi ishize yanambitse impeta bakiyemeza kurushinga.
Nk’uko bigaragara ku butumire bahaye inshuti n’abavandimwe, ubukwe bwa M. Iréné na Nikuze Liliane butegerejwe kuzabera mu nyubako ya Intare Arena iherereye ku Gisozi ku wa 15 Kanama 2026.
Muri iyi nyubako ni ho hazabera umuhango wo gusaba no gukwa, gusezerana imbere y’Imana ndetse ni na ho bazakirira abatumiwe.
M. Iréné ni umunyamakuru wanyuze mu binyamakuru binyuranye nka Isango Star, Isibo TV icyakora kugeza ubu asigaye afite igitangazamakuru cye yise ‘MIE’.
Uretse itangazamakuru, uyu musore yakoranye n’abahanzi banyuranye barimo Niyo Bosco, Vestine&Dorcas n’abandi yafashaga.
Mu minsi ishize M. Iréné yinjiye muri sinema asohora filime ye yise ‘Isereri’ iri mu zimaze iminsi zirebwa cyane kuri YouTube. Igaragaramo abakinnyi b’ibyamamare nka Aisha Inkindi, Nyabitanga Nicole n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!