00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhanzi, intwaro yo kwisungwa muri iyi Si ikomeje kuba akahebwe

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 20 July 2026 saa 11:21
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, yavuze ko mu gihe Isi ikomeje guhura n’intambara, amakimbirane n’ibindi bibazo, ubuhanzi bukwiye gufatwa nk’imwe mu nzira zikomeye zo kubaka amahoro no guhuza abantu.

Minisitiri Sandrine Umutoni yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, ku wa 19 Nyakanga 2026, ku munsi wo gusoza ‘Ubumuntu Arts Festival 2026’ ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Minisitiri Sandrine Umutoni yavuze ko ubuhanzi bufasha abantu gusobanukirwa ubuzima n’umuco by’abandi, aho kubyubakira ku makuru akwirakwizwa adatanga ishusho nyayo y’abo ari bo.

Yagize ati “Mu gihe isi ikomeje guhura n’intambara, amakimbirane n’ibindi bibazo, ubuhanzi bugira uruhare rukomeye mu kubaka amahoro. Binyuze mu buhanzi, abantu babona amahirwe yo gusobanukirwa umuco n’ubuzima bw’abandi, aho kubarebera mu myumvire cyangwa mu makuru akunze gukwirakwizwa.”

Umutoni yavuze ko ibihangano birimo filimi, indirimbo n’ibitabo bifasha abantu kureba kure aho kwibanda ku rurimi umwe avuga, umuco n’aho umuntu akomoka ahubwo hakibandwa k’ubumuntu bahuriyeho.

Yagize ati “Iyo turebye filime, twumva indirimbo cyangwa tugasoma igitabo kivuga ku buzima bw’undi, dutangira kumubona nk’umuntu dufitanye byinshi duhuriyeho. Ubuhanzi budufasha kumva ko, n’ubwo dushobora gutandukana mu ndimi, imico cyangwa aho duturuka, twese dusangiye ubumuntu. Kandi iyo abantu bumvikanye kandi bakubahana, ni bwo amahoro arushaho kugira urufatiro rukomeye.”

Yongeyeho kandi ko iri serukiramuco ryibutsa abantu ko kwibuka amateka no kubaka amahoro ari inshingano zijyana.

Yashimangiye kandi ko Guverinoma izakomeza gukorana n’abahanzi, abafatanyabikorwa n’abashoramari mu guteza imbere urwego rw’ubuhanzi, kugira ngo rubashe gutanga akazi, gutunga abarukoramo no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Umuyobozi wa Ubumuntu Arts Festival, Hope Azeda, yavuze ko iri serukiramuco rikomeje kurenga kuba ahabera ibitaramo gusa, ahubwo rikaba urubuga rufasha abantu gukira ibikomere no kongera kubaka icyizere.

Yavuze ko uyu mwaka hibanzwe cyane ku buzima bwo mu mutwe bw’abahanzi, agaragaza ko umuntu udafite amahoro mu mutima no mu bitekerezo atabasha guhanga ibihangano bifasha abandi gukira.

Yagize ati “Tutabanje gutunganya ibitekerezo n’imitima yacu, ntitwashobora guhanga. Duhanga ibihangano bikiza isi, bigafasha abaturage ndetse n’umuntu ku giti cye. Ariko se ni nde ukiza abahanzi?”

Yashimangiye ko ari yo mpamvu batangije gahunda yiswe Umuganda Green Circle, igamije kujya ifasha abahanzi kwita ku buzima bwabo bwo mu mutwe kugira ngo babashe gufasha abandi nabo ubwabo bameze neza.

Minisitiri Umutoni yagaragaje ko ubuhanzi ari intwaro ikomeye mu kubaka amahoro
Iri serukiramuco ry'uyu mwaka ryakiriye abakinnyi benshi baturutse mu mahanga
Minisitiri Umutoni yitabiriye ibikorwa byo gusoza Ubumuntu Arts Festival
Muri iri serukiramuco herekanywe imikino itandukanye igaruka ku buryo bwo kubaka amahoro mu bantu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages