Mtshali akina ari Jonasi, umugabo ugaragazwa nk’ufite ubuzima bushimishije kandi wiyubashye mu maso y’abantu, ariko nyuma bikagaragara ko akoresha amayeri, agahindura abandi ibikoresho ndetse agakomeretsa abo bafitanye umubano.
Muri iyi myitwarire arangwa no guca inyuma umugore bashakanye, akaryamana n’abandi bagore benshi.
Mu kiganiro yagiranye na CNN, S’dumo Mtshali yavuze ko kuva iyi filime yajya hanze, hari abananiwe gutandukanya ibyo akina n’uwo ari we mu buzima busanzwe.
Ati “Nzaba umugabo wanzwe cyane kuri Netflix kugeza igihe Netflix izongera kumpa indi filime yo gukinamo.”
Filime “The Polygamist” yabaye imwe mu zakunzwe cyane kuri Netflix ku rwego mpuzamahanga, aho imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 23.
Iyi filime ishingiye ku gitabo cyanditswe mu 2012 na Sue Nyathi, umwanditsi wo muri Zimbabwe. Ivuga inkuru y’umugabo ufite abagore benshi n’abakunzi benshi, ariko ikibanda ku bibazo by’imibanire, gukoresha abandi mu buryo bw’amarangamutima ndetse n’ingaruka zo kuguma mu rushako rubi.
S’dumo Mtshali yavuze ko iyi filime idakwiye kurebwa nk’iyibanda gusa ku kugira abagore benshi, ahubwo ko ari inkuru igaragaza uburyo umuntu ashobora gukoresha nabi umubano we n’abandi.
Mugenzi we bakinana, Gugu Gumede (ukina ari umugore wa Jonasi), yavuze ko Jonasi atari umuntu uhagarariye gusa umuco wo kugira abagore benshi, ahubwo ko ari umuntu ubeshya kandi ugira imyitwarire yo guhemukira abo bari kumwe.
Ati “Jonasi ntabwo yari umugabo ufite abagore benshi mu buryo nyabwo. Yari umuntu wikunda, uhora aca inyuma abandi kandi agerageza kubihisha.”
Kuva iyi filime yatangira kugaragara kuri Netflix, abakunzi bayo batangiye kuyiganiraho cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bagaragaje ibitekerezo ku ihohoterwa rishingiye ku marangamutima, uburiganya mu rukundo ndetse n’impamvu abantu bamwe baguma mu rushaho rubababaza.
Ku ruhande rwa Gugu Gumede, “The Polygamist” yabaye amahirwe yo kwereka Isi ubushobozi bw’inganda za sinema muri Afurika y’Epfo.
Yavuze ko iyi filime yatumye abantu benshi batari basanzwe bareba inkuru zo muri Afurika y’Epfo batangira kuzishaka no kuzireba, bituma n’abakora muri uru rwego barushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!