Abanyarwanda biganjemo ababa mu Bwongereza hamwe n’umuryango, inshuti n’abazi Linah Keza bari mu gahinda nyuma y’aho bamenyeye ko uyu Linah wigeze kuba Nyampinga muri diaspora akaba yanamurikaga imideri mu Bwongereza yishwe n’umugabo we, babanaga batarasezeranye, Umugande David Kikaawa, nawe wahise wiyahurira mu kabyiniro k’umuvandimwe we kitwa Club 791.
Ibi byabaye mu masaha yo mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Nyakanga 2013. Uyu mugabo yishe Linah amukekaho kumuca inyuma nk’uko urubuga The investigator rwo muri Uganda rwabitangaje.
Linah Keza, yari yarabyaranye n’uyu mugande wamwishe, banafitanye umukobwa w’imyaka itatu. Linah yabaye Miss Africa UK mu 2009. Yabanaga n’uyu mugabo we mu Majyaruguru y’Umujyi wa London mu Bwongereza. Yakoranaga na AMCM Agency mu bijyanye no kumurika imideri.
Umwe mu bari bazi uyu muryango yatangaje ko uyu mugande David Kikaawa yajyaga amuhoza ku nkeke, avuga ko umunsi umwe azamwica namufata yamuciye inyuma. Andi makuru avuga ko yaba yamwishe amuteye icyuma.
Abinyujije ku rubuga rwa facebook, Patrice Gateja Shema, umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu Bwongereza yanditse ibaruwa igaragaza agahinda batewe n’uru rupfu.
Iyo baruwa igira iti:
Itangazo
Banyarwanda namwe nshuti muba i London mu Bwongereza,
N’umubabaro mwinshi n’agahinda ndagira ngo mbamenyeshe ko mushiki wacu, akaba n’inshuti yacu wari umunyamuryango wacu Ms. Linah Keza. (MissLinah TheLina kuri facebook) yatuvuyemo.
Andi makuru yisumbuyeho turagenda tuyabamenyesha dukoresheje emails, facebook no kohereza ubutumwa bugufi.
Murakoze
Patrice Gateja Shema,
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba i London
Amafoto ya Linah Keza mu bihe bitandukanye:



















TANGA IGITEKEREZO